Aya materaniro yari yateguwe n’umuvugabutumwa Chris Ndikumana, umwe mu bavugabutumwa bakomeye kandi bazwi cyane mu Burundi no mu bihugu bitandukanye bya Afurika, uzwi cyane binyuze muri gahunda ye ya “Kanguka” itambuka ku muyoboro wa YouTube no ku zindi mbuga, ikurikirwa n’abarenga miliyoni.
Iryo teraniro ryabereye ku ishuri ry’imyuga rya ETS Kamenge riri i Bujumbura, rikaba ryaritabiriwe n’abantu ibihumbi baje gusengera hamwe no gukurikirana inyigisho z’uyu muvugabutumwa.
Ibi byago byabaye nyuma y’uko igikorwa kirangiye mu masaha ya nijoro, ubwo imbaga y’abantu benshi yashakaga gusohokera icyarimwe. Nk’uko abatangabuhamya ndetse na polisi y’u Burundi babitangaje, uruzitiro rwari hafi y’irembo rwasenyutse kubera umuvundo w’abantu bari bari gusohoka.
Bamwe mu bari hafi y’urwo ruzitiro baguye, mu gihe abandi bagizweho ingaruka n’umuvundo w’abantu bari bari kwihutira gusohoka.
Inkuru dukesha BBBC Gahuzamiryango ivuga ko, umwe mu barimu bo ku ishuri rya ETS Kamenge yavuze ko ikibazo cyatewe n’ubwinshi bw’abantu bashakaga gusohokera icyarimwe.
Yagize ati: “Hari abantu benshi cyane, kandi bose bashakaga gusohokera icyarimwe. Byabaye mu masaha ya nijoro.”
Polisi y’u Burundi yatangaje ko ibitaro bya Roi Khaled i Bujumbura byakiriye abantu batandatu bitabye Imana, barimo abagore batanu n’umugabo umwe. Muri ibyo bitaro kandi hari abandi bantu bane bari barimo kuvurwa.
Abandi bantu babiri bapfiriye mu bitaro bya gisirikare, aho abandi batanu bari kwitabwaho n’abaganga.
Nyuma y’iyi mpanuka, Chris Ndikumana yavuze ko ababajwe cyane n’ibyabaye, asaba abantu gusengera imiryango yabuze ababo.
Mu nyigisho yatambukije kuri gahunda ye ya Kanguka ku wa Mbere, tariki ya 20 Nyakanga 2026, uyu muvugabutumwa yavuze ko nubwo igikorwa cyari cyagenze neza muri rusange, amakuru y’urupfu n’imvune by’abantu bari basohotse mu materaniro yamushenguye umutima.
Yagize ati: “Nyuma twaje kumva amakuru avuga ko bamwe mu baje muri iryo teraniro bagize ibibazo, habaye impanuka. Bamwe barakomereka, abandi bahatakariza ubuzima. Byaduteye agahinda cyane.”
Yakomeje agira ati: “Turabasengera kandi dutanze ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango yabuze ababo.”
Chris Ndikumana ni umwe mu bavugabutumwa bafite ijambo rikomeye mu Burundi, aho inyigisho ze zinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga zigakurikirwa n’abantu benshi mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Bamwe mu bamukurikira bamufata nk’umuvugabutumwa ufite impano idasanzwe mu gusengera no kwigisha ijambo ry’Imana.
Iyi mpanuka yongeye kwibutsa ibibazo by’umutekano bikunze kugaragara mu materaniro manini, cyane cyane iyo umubare w’abitabiriye uba munini kurusha ubushobozi bw’ahateganyijwe ko igikorwa kibera.
Mu myaka ishize, Afurika yagiye ibona izindi mpanuka nk’izi. Muri 2020, abantu barenga 20 bapfiriye mu muvundo wabereye mu rusengero muri Tanzania, ubwo abantu basunikanaga bashaka kugera imbere ngo basigwe amavuta y’umugisha.
Muri 2022, abantu 31 bapfiriye mu mujyi wa Port Harcourt muri Nigeria mu muvundo wabaye ubwo itorero ryatangaga ibiribwa ku bakene.
Muri uwo mwaka kandi, abantu 29 barimo abana 11 bapfiriye muri Liberia nyuma y’umuvundo wakurikiye igitero cy’abitwaje intwaro ku bantu bari bari gusohoka mu giterane kinini cy’ivugabutumwa.
Ibyabereye i Bujumbura byongeye kugaragaza akamaro ko gutegura neza ibikorwa binini, harimo gushyiraho inzira zihagije zo gusohokeramo, abashinzwe umutekano w’imbaga ndetse n’ubutabazi bwihuse mu gihe habaye ikibazo.



Abantu 8 bapfiriye mu muvundo wabereye mu giterane cya Chris Ndikumana i Bujumbura
