Abantu 503 bakiriye agakiza mu gitaramo cya Richard Nick Ngendahayo, ateguza ikindi i Kigali

Iyobokamana - 01/12/2025 9:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Abantu 503 bakiriye agakiza mu gitaramo cya Richard Nick Ngendahayo, ateguza ikindi i Kigali

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yatangaje ko abantu 503 bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo mu gitaramo cye “Niwe Healing Concert” cyabaye ku wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025 muri BK Arena.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 30 Ugushyingo 2025 abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yashimiye abantu bose bitabiriye iki gitaramo cyasize amateka, anatangaza ko ashingiye ku busabe bw’abakunzi b’umuziki we, azongera gutaramira i Kigali ku wa 1 Mutarama 2027.

Mu butumwa yageneye abakunzi be, Richard Nick yagize ati: “Dushimiye byimazeyo buri wese witabiriye kandi wagize uruhare muri ‘Niwe Healing Concert’. Uko kwifatanya natwe n’amasengesho yanyu ni byo byatumye iki gitaramo kiba icy’ingenzi. Dushimiye by’umwihariko abafatanyabikorwa bacu, abakozi b’Imana, abo ku buhanga bw’ibyuma, n’abakorerabushake. Imana ibahe inyungu nyinshi ku byo mwatanze.”

Richard Nick Ngendahayo ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko umubare w'abakiriye agakiza ari ikimenyetso cy’uko Imana yakoze ibikomeye muri iki gitaramo cyari kimaze igihe kinini gitegerejwe.

Nyuma y’iki gitaramo, ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko yishimiye uko byagenze ndetse ko ategereje kongera guhura n’abakunzi be bo mu Rwanda mu mwaka wa 2027.

Yagize ati: "Navuze nti icyo abitabiriye igitaramo bari buvuge ni cyo ngenderaho. Ni ukuvuga ngo iyo tariki ya 1 Mutarama 2027, mbere y'uko ngenda birashobora ko mbanza kuvugana na BK Arena tugafata itariki. Kugaruka kwanjye, ni ubusabe bwanyu, nzabyubahiriza rero."

Iki gitaramo “Niwe Healing Concert” cyari icya mbere Richard Nick akoreye mu Rwanda mu myaka 17 yari amaze abarizwa hanze y'igihugu, kandi cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu bari baje gufatanya nawe guhimbaza Imana, kuririmba indirimbo zimaze imyaka zigarurira imitima ya benshi.

Richard Nick Ngendahayo ari mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, by’umwihariko binyuze muri Album ye “NIWE”, irimo indirimbo zakunzwe nka “Sumuhemu”, “Icyubahiro”, n’izindi.

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yatangaje ko abantu 503 bakiriye agakiza mu gitaramo cye cya mbere yakoreye mu Rwanda nyuma y’imyaka 17


Ibyishimo byari byose ubwo abantu bakiraga Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo

Richard Nick yashimye abafatanyabikorwa, abaramyi ndetse n’amatsinda yose yamufashije gutegura ‘Niwe Healing Concert’

Richard Nick Ngendahayo yashimangiye ko azagaruka gutaramira i Kigali ku wa 1 Mutarama 2027


REBA HANO RICHARD NICK NGENDAHAYO AGANIRA N'ITANGAZAMAKURU NYUMA Y'IGITARAMO CYE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...