Yabitangaje kuri iki Cyumweru
tariki 30 Ugushyingo 2025 abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yashimiye
abantu bose bitabiriye iki gitaramo cyasize amateka, anatangaza ko ashingiye ku
busabe bw’abakunzi b’umuziki we, azongera gutaramira i Kigali ku wa 1 Mutarama
2027.
Mu butumwa yageneye abakunzi be, Richard
Nick yagize ati: “Dushimiye byimazeyo buri wese witabiriye kandi wagize uruhare
muri ‘Niwe Healing Concert’. Uko kwifatanya natwe n’amasengesho yanyu ni byo
byatumye iki gitaramo kiba icy’ingenzi. Dushimiye by’umwihariko
abafatanyabikorwa bacu, abakozi b’Imana, abo ku buhanga bw’ibyuma, n’abakorerabushake.
Imana ibahe inyungu nyinshi ku byo mwatanze.”
Richard Nick Ngendahayo ubarizwa muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, yavuze ko umubare w'abakiriye agakiza ari ikimenyetso cy’uko
Imana yakoze ibikomeye muri iki gitaramo cyari kimaze igihe kinini gitegerejwe.
Nyuma y’iki gitaramo, ubwo yagiranaga
ikiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko yishimiye uko byagenze ndetse ko
ategereje kongera guhura n’abakunzi be bo mu Rwanda mu mwaka wa 2027.
Yagize ati: "Navuze nti icyo
abitabiriye igitaramo bari buvuge ni cyo ngenderaho.
Iki gitaramo “Niwe Healing Concert” cyari
icya mbere Richard Nick akoreye mu Rwanda mu myaka 17 yari amaze abarizwa hanze
y'igihugu, kandi cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu bari baje gufatanya nawe
guhimbaza Imana, kuririmba indirimbo zimaze imyaka zigarurira imitima ya
benshi.
Richard Nick Ngendahayo ari mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, by’umwihariko binyuze muri Album ye “NIWE”, irimo indirimbo zakunzwe nka “Sumuhemu”, “Icyubahiro”, n’izindi.

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yatangaje ko abantu 503 bakiriye agakiza mu gitaramo cye cya mbere yakoreye mu Rwanda nyuma y’imyaka 17



Richard Nick yashimye abafatanyabikorwa,
abaramyi ndetse n’amatsinda yose yamufashije gutegura ‘Niwe Healing
Concert’

Richard Nick Ngendahayo yashimangiye ko azagaruka gutaramira i Kigali ku wa 1 Mutarama 2027

REBA HANO RICHARD NICK NGENDAHAYO AGANIRA N'ITANGAZAMAKURU NYUMA Y'IGITARAMO CYE
