Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2026,
ikazageza ku wa 2 Ukwakira 2026, ibera muri Kigali Convention Centre, aho
abayitabiriye bari kuganira ku buryo ikoranabuhanga ryakoreshwa mu guhindura
serivisi z’ubuzima no kuzigeza ku bantu benshi, cyane cyane mu bihugu bya
Afurika.
Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti: “Ubuzima bwiza kuri
bose, bushyigikiwe n’uburyo bw’ubuzima bwubakiye ku ikoranabuhanga ry’ubwenge.”
Ni insanganyamatsiko ishingiye ku mpinduka zikomeje
kugaragara mu rwego rw’ubuzima, aho ikoranabuhanga, amakuru, ubwenge buhangano
(AI) n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bigenda bihindura uburyo serivisi
z’ubuzima zitegurwa kandi zigahabwa abaturage.
Afurika
ishaka kuva ku mishinga y’igerageza ikagera ku buryo buhamye
Africa HealthTech Summit yatangiye mu 2022, igamije guhuza
inzego za Leta, ubuzima, ikoranabuhanga, ishoramari n’abahanga mu guhanga
ibisubizo bishobora gufasha Afurika kubaka uburyo bw’ubuzima bukoresha ikoranabuhanga
mu buryo burambye.
Kuva yatangira, iyi nama yakomeje kwagura ibiganiro byayo.
Mu mwaka wa mbere, yitabiriwe n’abantu barenga 800, mu gihe mu 2025 yari imaze
kwakira abantu 2,601 baturutse mu bihugu 65 ndetse bahagarariye imiryango
n’ibigo 1,311.
Icyo gihe kandi habaye ibiganiro 52, hatanga ikiganiro
abavuga 262 ndetse hakorwa amahugurwa n’ibiganiro byihariye bitandatu byari
bigamije gufasha abitabiriye gutekereza no guhanga ibisubizo bishobora
gushyirwa mu bikorwa.
Ku nshuro ya gatanu, ibiganiro byimakajwe ku cyiciro kirenze
gukoresha ikoranabuhanga gusa, ahubwo harebwa uko ryakwifashishwa mu kubaka
uburyo bw’ubuzima bukorera abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi, cyane
cyane mu gukumira indwara no guteza imbere imibereho myiza.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no
gukumira indwara, Africa CDC, Dr. Jean Kaseya, yavuze ko iyi nama ifite uruhare
mu guhuza ibitekerezo n’ibikorwa bifatika.
Yagize ati: “Iyi nama ifasha guhindura gahunda n’imigambi
bikavamo ibikorwa remezo by’ubuzima bishyirwa mu bikorwa, kandi ibyo ni ibintu
Afurika ikeneye kurushaho.”
Ikoranabuhanga
riri mu guhindura uburyo ubuzima butekerezwaho
Afurika ituwe n’abantu barenga miliyari 1.4, mu gihe
biteganyijwe ko kugeza mu 2050 abaturage b’uyu Mugabane bazaba bangana na kimwe
cya kane cy’abatuye Isi.
Ibi bituma hakenerwa uburyo bw’ubuzima bushobora gukorana
n’ubwiyongere bw’abaturage, bukihuta mu gutanga serivisi kandi bukagira
ubushobozi bwo gukumira ibibazo mbere y’uko biba indwara zikomeye.
Ni muri urwo rwego abitabiriye AHTS@5 bari kurebera hamwe
uburyo amakuru yizewe, ikoranabuhanga rihuza inzego zitandukanye, ibikorwa
remezo by’ikoranabuhanga, imiyoborere myiza n’abakozi bafite ubumenyi bishobora
gufasha Afurika kugira urwego rw’ubuzima ruhamye.
Ikiganiro ntabwo kiri ku ikoranabuhanga gusa, ahubwo kiri no
ku kibazo cy’uburyo ibisubizo by’ikoranabuhanga bishobora kuva mu mishinga mito
y’igerageza bikagera ku rwego rw’igihugu ndetse bigakoreshwa n’abaturage
benshi.
Abitabiriye iyi nama bari no kureba impamvu hari imishinga
y’ikoranabuhanga mu buzima itangira neza ariko ntigire ubushobozi bwo gukomeza
cyangwa kugera ku rwego rwagutse, ndetse n’uburyo Leta, abashoramari n’abahanga
bashobora gukorana kugira ngo ibisubizo byiza bibone uburyo bwo gushyirwa mu
bikorwa no gukomeza.
Ubuzima
bw’umubyeyi, indwara zidakira n’ubuzima bwo mu mutwe na byo biri ku murongo
Ibiganiro by’uyu mwaka byibanze ku byiciro bine bifitanye
isano: ubuzima bwiza kuri bose, ubuvuzi bw’ibanze, ubuzima bw’imyororokere
n’uburenganzira bujyanye na bwo, ndetse n’indwara zitandura n’ubuzima bwo mu
mutwe.
Ibi byiciro byashyizwe hamwe mu rwego rwo kwibutsa ko
ikoranabuhanga mu buzima ritagomba gukoreshwa gusa mu kuvura indwara, ahubwo ko
rishobora no gufasha mu kuzikumira no guteza imbere imibereho myiza y’abantu.
Mu biganiro bitandukanye, abitabiriye bari kureba uburyo
amakuru y’ubuzima yakusanywa kandi agakoreshwa neza, uko inzego zitandukanye
zakorana binyuze mu ikoranabuhanga, uko ubuzima bw’abarwayi bwabungwabungwa,
ndetse n’uko ishoramari mu ikoranabuhanga ryahuzwa n’ibikorwa bifatika kandi
bipimika.
Abayobozi
bakuru b’Afurika bateraniye i Kigali
Muri iyi nama harimo abayobozi bakuru mu nzego z’ubuzima, ikoranabuhanga n’ishoramari, barimo Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC, Dr. Jean Kaseya; Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana; Minisitiri w’Ubuzima wa Angola, Dr. Sílvia Paula Valentim Lutucuta;
Minisitiri w’Ubuzima
wa Uganda, Dr. Chris Baryomunsi; Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya
w’u Rwanda, Paula Ingabire; ndetse na Minisitiri ushinzwe Ikoranabuhanga,
Itumanaho, Amaposita n’Itangwa ry’Ibicuruzwa muri Zimbabwe, Dr. Tatenda
Annastacia Mavetera.
Harimo kandi Dr. Iziaq Adekunle, Minisitiri wa Leta ushinzwe
Ubuzima n’Imibereho Myiza muri Nigeria, ndetse na Lacina Koné, Umuyobozi Mukuru
wa Smart Africa.
Aba bayobozi bari kumwe n’abahagarariye ibigo by’ubuzima,
ikoranabuhanga, abashakashatsi, abashoramari, abikorera, abahanga mu guhanga
udushya ndetse n’imiryango mpuzamahanga ikorana na Afurika.
Kigali yabaye ihuriro ry’ibitekerezo ku hazaza h’ubuzima bwa
Afurika
Usibye ibiganiro bibera muri Kigali Convention Centre,
AHTS@5 yanateguye ibikorwa byiswe Wellness Discovery Village, bigamije kwagura
insanganyamatsiko y’inama ikagera no ku buzima bwa buri munsi.
Muri ibi bikorwa, abitabiriye bari guhabwa umwanya wo kureba
uruhare rw’imirire, imyitozo ngororamubiri, ubuzima bwo mu mutwe n’ibidukikije
mu gufasha abantu kugira ubuzima bwiza no kwirinda indwara.
Ibi byose bigaragaza ko ibiganiro bya AHTS@5 bitareba
ikoranabuhanga nk’igikoresho cyonyine, ahubwo ko bigamije kureba uburyo
ryahuzwa n’abantu, inzego z’ubuzima, ibikorwa remezo, ishoramari na politiki
kugira ngo rigire umusaruro urambye.
Africa HealthTech Summit yateguwe na DALA Africa ku
bufatanye na Africa CDC, Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda ndetse n’abandi
bafatanyabikorwa bo muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Kuva yatangira mu 2022, iyi nama ikomeje kuba urubuga ruhuza
abafata ibyemezo, abashoramari, abahanga mu ikoranabuhanga n’inzego z’ubuzima,
mu gushaka ibisubizo byafasha Afurika kugira uburyo bw’ubuzima bugezweho,
buhuza inzego kandi bwibanda ku gukumira indwara no guteza imbere ubuzima
bw’abaturage.
Abagera ku 5000 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika n’ahandi ku Isi bateraniye i Kigali mu Nama Nyafurika yiga ku ikoranabuhanga mu buvuzi

Kigali yakiriye Africa HealthTech Summit ku nshuro ya gatanu, aho abayobozi n’abahanga bari kurebera hamwe uko ikoranabuhanga ryateza imbere ubuzima muri Afurika

Ikoranabuhanga, ubwenge buhangano n’amakuru y’ubuzima biri mu ngingo z’ingenzi ziganirwaho muri Africa HealthTech Summit iri kubera i Kigali





Umuyobozi Mukuru n'Ushinzwe gutegura Imigendekere y'Ihuriro
Nyafurika ry'Ikoranabuhanga n'Imiti (Africa HealthTech Summit), Nsengimana Jean
Philbert


Abayobozi mu nzego z’ubuzima, ikoranabuhanga n’ishoramari bateraniye i Kigali mu gushakira Afurika ibisubizo by’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima

Africa HealthTech Summit@5 iri kubera muri Kigali Convention Centre kuva ku wa 30 Nzeri kugeza ku wa 2 Ukwakira 2026

Abitabiriye Africa HealthTech Summit bari kurebera hamwe
uburyo ikoranabuhanga ryava mu mishinga y’igerageza rikagera mu bikorwa remezo
by’ubuzima ku rwego rwagutse

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Yvan Butera ari mu bayobozi b’Afurika bari guhurira i Kigali mu biganiro ku hazaza h’ubuzima bushingiye ku ikoranabuhanga

Umuyobozi Mukuru w'urubuga Irembo, Israël Bimpe

Ubuzima bwiza kuri bose ni bwo shingiro rya Africa HealthTech Summit@5, aho ikoranabuhanga riri kureberwaho nk’umusemburo w’impinduka mu buzima bwa Afurika

Kuva mu 2022, Africa HealthTech Summit imaze guhinduka urubuga ruhuza inzego z’ubuzima, ikoranabuhanga, ishoramari n’abahanga mu guhanga udushya muri Afurika

