Abantu 11 batawe muri yombi bagiye kugurisha umutungo babariye Miliyari 1 Frw

Amakuru ku Rwanda - 17/03/2026 2:41 PM
Share:

Umwanditsi:

Abantu 11 batawe muri yombi bagiye kugurisha umutungo babariye Miliyari 1 Frw

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu 11 barimo abagore batatu bakekwaho ibyaha by’ubwambuzi bushukana, nyuma yo gufatirwa mu mugambi wo kugurisha imitungo itari iyabo ifite agaciro ka Miliyari 1 Frw.

Aba bantu bafashwe ku wa 9 Werurwe 2026, bafatiwe ahantu hatandukanye ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, nyuma y’amakuru yatanzwe atuma hakorwa iperereza.

Mu byo bakurikiranyweho harimo: Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwiyitirira umwirondoro, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukoresha inyandiko mpimbano ndetse n’iyezandonke.

Igihano gito bahabwa baramutse babihamijwe n'urukiko ni igifungo cy'imyaka ibiri ariko ikinini kirimo ni imyaka igera kugera kuri 15. Aba bose bahuriye ku 'kugurisha umutungo utimukanwa, ubutaka ndetse n'inzu'.

Amakuru atangwa na RIB agaragaza ko aba bantu bari bafite uburyo bwateguwe neza bwo gukorana, aho buri umwe yagiraga uruhare rwe mu bikorwa byabo.

Harimo uwiyitaga nyiri umutungo, uwiyitaga umwana w’umuzungura, ndetse n’uwashinzwe gutunganya inyandiko zigaragaza ko ihererekanyabubasha ryakozwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Abagore batatu bari muri iyi dosiye bagiraga ‘uruhare rwo kwitwa abagore b’abagiye kugurisha’. Biyitaga umugore n’umugabo bitewe n’uko umutungo uteye.

Muri iri tsinda kandi harimo n’umunyamategeko akaba na Noteri wigenga, wafashaga mu gutunganya inyandiko zikoreshwa muri ibyo bikorwa by’uburiganya.

Iperereza rigaragaza ko aba babanzaga gushaka amakuru ku mitungo iri kugurishwa, yaba ubutaka cyangwa amazu, bagakora ibyangombwa mpimbano mu mazina ya ba nyirayo, nyuma bagashyiraho uburyo bwo kuyigurisha.

Aba bari bageze kure umugambi wabo kuko bari bagiye kugurisha umutungo babariye agaciro ka Miliyari 1 Frw, ndetse bari bamaze kwishyurwa Miliyoni 200 Frw, aya mafaranga akaba yarahise agaruzwa aho yari yabitswe.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abashaka kugura imitungo itimukanwa kujya babanza kugira amakenga no gusuzuma neza ibyangombwa byayo.

Ati “[…] Abagura imitungo bakwiye kugira uruhare rwo kubanza gusuzuma ubutaka bagiye kugura kuko ni bo nyir'imari, nibo bafite amafaranga burya iyo ufite amafaranga ni wowe ufite ijambo rya nyuma."

Yanaburiye abishora mu byaha nk’ibi ko ubutabera butazaborohera, ashimangira ko “ukuboko k’ubutabera kuzabageraho.”

Ati: “Turagira inama abantu bishora muri ibi byaha, ni ukuri ntabwo tuzaborohera. Ntabwo n'ubu ngubu bari bazi ko bari bufatwe bangana kuriya, ariko barafashwe, ukuboko kugomba kubageraho. Igisigaye ni uko urukiko rukurikiza ibyo amategeko ateganya."

Nubwo agaciro nyakuri k’imitungo yaba yaraguzwe cyangwa yaragurishijwe kataratangazwa neza, RIB yatangaje ko hari umutungo ubarirwa muri Miliyari 1 Frw wamaze gufatirwa.

Kugeza ubu, aba bakekwaho ibi byaha bafungiye kuri sitasiyo za RIB zirimo iza Remera, Nyamirambo, Kicukiro na Kimironko, mu gihe iperereza rikomeje, kuko hari abandi bagishakishwa. Dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Abantu 11 barimo n’umunyamategeko batawe muri yombi bakekwaho kugurisha imitungo y’abandi, bari bageze kure umugambi w'umutungo babariye Miliyari 1 Frw bamaze kwakira Miliyoni 200 Frw/ Ifoto: Umuseke


Dr Murangira B. Thierry yasabye abagura imitungo kujya bagira amakenga, yibutsa ko uwihutiye kugura atabanje kugenzura ashobora kugwa mu mutego w’abatekamutwe



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...