Raporo nshya y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rya ku Bana (UNICEF) yiswe “Fragile Beginnings” igaragaza ko abana bafite intege nke zihariye zituma bibasirwa cyane n’umwuka wanduye, ubushyuhe bukabije, amazi yanduye n’ibindi bibazo by’ibidukikije kuva bakiri mu nda za ba nyina kugeza bageze mu bugimbi n’ubwangavu.
UNICEF ivuga ko abana b’iki gihe bahanganye n’ibibazo bitari byitezwe mu myaka yashize. Imihindagurikire y’ikirere n’iyangirika ry’ibidukikije bikomeje gushyira ubuzima bwabo, imibereho myiza n’iterambere ryabo mu kaga.
Abahanga basobanura ko umubiri w’umwana ukiri muto ugira uburyo bwihariye ukora, harimo imikorere y’ubwonko, ibihaha n’izindi ngingo z’ingenzi zitarakomera neza. Ibi bituma abana bagerwaho n’ingaruka z’iyangurika ry'ibidukikije byangiza kurusha abantu bakuru.
Raporo igaragaza ko n’umwana ukiri mu nda ashobora kugerwaho n’ingaruka zituruka ku mwuka wanduye, imiti yica udukoko, imyuka ihumanya ikirere n’ibindi bintu bishobora kugira ingaruka ku mikurire ye. Iyo ibyo bibazo bibayeho hakiri kare, bishobora gukomeza kugira ingaruka ku buzima bwe bwose.
UNICEF yateguye uru ruhererekane rwa raporo rwiswe “Fragile Beginnings” rugamije gukangurira ibihugu, imiryango n’abafatanyabikorwa gufata ibyemezo bishingiye ku bushakashatsi kugira ngo ubuzima bw’abana burindwe. Uru ruhererekane rugizwe n’inyandiko eshatu z’ingenzi:
Ibibazo by’iyangirika ry'ibidukikije byibasira abagore batwite n’impinja zikiri mu nda. Ibibazo by’iyangirika ry'ibidukikije byibasira abana. Ibibazo by’iyangirika ry'ibidukikije byibasira abangavu n’ingimbi.
Buri nyandiko itanga ubutumwa bw’ingenzi, ingero z’ibibazo by’iyangirika ry'ibidukikije byibasira abana, ndetse n’ibisobanuro bya gihanga bishingiye ku bushakashatsi bwa siyansi. UNICEF ishimangira ko kurengera ibidukikije atari ugukingira isi gusa, ahubwo ari no kurinda ubuzima bw’abana b’uyu munsi n’ab’ejo hazaza.
Nk’uko raporo ibigaragaza, umwana ugerwaho n’ingaruka z’iyangirika ry'ibidukikije akiri muto ashobora guhura n’ibibazo by’ubuzima bimukurikirana imyaka myinshi, bityo hakenewe ingamba zihutirwa zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kurinda amazi n’ubutaka, no kubaka ahazaza heza ku bana bose.

