Abana bitabiriye Boys to Men basuye Ingoro y'Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

Amakuru ku Rwanda - 29/07/2025 5:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Abana bitabiriye Boys to Men basuye Ingoro y'Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

Gahunda ya Boys to Men yigisha abana b’abahungu uko bazavamo abagabo yasojwe abayitabiriye basura Ingoro ndangamurage y'Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basobanurirwa amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n'uko yahagaritswe n'Ingabo za RPA.

Hari Hashize icyumweru abana b’abahungu bari hagati y’imyaka 12 na 16 bari mu mwiherero mu kigo cya Gasore Serge Foundation [GSF] i Ntarama muri gahunda ya Boys to Men aho bigishwaga uko bazavamo abagabo, gukunda igihugu, gukora imirimo yo mu rugo, gufata inshingano, umuco nyarwanda n’ibindi. Ni umwiherero ngarukamwaka ubaye ku nshuro ya gatatu ukaba utegurwa na Equibridge yashinzwe ndetse ikaba iyoborwa na Rev Pastor Alain Numa.

Mbere y’uko bashyikirizwa impamyabushobozi (Certificate) z'uko bitabiriye uyu mwiherero wa Boy to Men ubaye ku nshuro ya gatatu, aba bana babanje gusura Ingoro y'Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iherereye ku Kimihurura basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yatangiye n’uko yahagaritswe.

Ruzindana Vincent watembereje abo bana mu Ngoro y'Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yababwiye ko inzu iherereyemo iyo ngoro ibitse amateka menshi mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Iyi [Ngoro] muje gusura ni umwe mu ngoro umunani zigize Ingoro y’Umurage w’u Rwanda. Iyi ngoro yerekana amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba iri hano mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Impamvu ya mbere iyi ngoro iri hano ni ukubera ko ino nyubako mubona, mu 1993 yacumbikiye abanya-Politiki ba FPR Inkotanyi, ibindi ni uko urugamba rwo guhagarika Jenoside rwatangiriye hano. Iyi ngoro yafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu 2017 ku itariki 13 Ukuboza."

Aba bana batemberejwe mu cyumba kigaragaramo imbwirwaruhame zabibaga urwango mu banyarwanda. Ruzindana ati: "Hagiye hifashishwa imbwirwaruhame mu gukwirakwiza ubugome n’ubwicanyi mu banyarwanda. Zimwe mu mbwirwaruhame ziri kuri kiriya gice mubona, Habyarimana yaravuze ngo igihe nikigera azatuma ku nterahamwe ze bamanuke bakore akazi kose.

Uriya mugabo uri hejuru bamwita Ngirumpatse Matayo ni we wari ukuriye ishyaka rya MRND yatangaga amabwiriza ko Interahamwe zigomba kuza mu makomine yose. Kiriya gice mubona hariya ni Copy za Orginal z’amasezerano ya Arusha."

Ruzindana Vincent yasobanuye ko itangazamakuru naryo ryagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango mu banyarwanda. Ati: "Hari ibitangazamakuru byabibye urwango, ibitangazamakuru byabibye urwango harimo ikitwaga Kangura, RTLM, ibyo byose rero ni ibyagiye bitegura Jenoside".

Ku rundi ruhande n’ubwo itangazamakuru ryagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango, hari ikinyamakuru Muhabura nacyo cyakanguriraga abantu amahoro. Ati: "FPR Inkotanyi yagiraga Radiyo yitwaga Muhabura yakoreraga ahantu hitwa Kaniga mu karere ka Gicumbi. Iyo Radiyo yakoragaho uriya musaza muri kureba Tito Rutaremara n’uriya mu Mama bamwita Umutoni Christine bagiraga umwanya wo kubwira abanyarwanda bamagana Jenoside n’ivangura."

Aba bana bahuguwe uko bazavamo abagabo muri Boys to Men, basobanuriwe ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye nk'impanuka ahubwo yarateguwe, ibintu byatumye uwari uhagarariye ingabo za UN mu Rwanda, Romeo Dallaire, yandikira imiryango mpuzamahanga ko Leta y’u Rwanda iri gutegura Jenoside, ariko iyo miryango ikavunira ibiti mu matwi.

Ati: "Mwabonye ko ingabo za UN zaje mu Rwanda. Uwari uzihagarariye Romeo Dallaire yanditse iriya baruwa ku itariki 11/1/ 1994 abwira imiryango mpuzamahanga ko Guverinona y’u Rwanda icyo gihe yari irimo gutegura 'Jenoside yakorewe Abatutsi'".

Aba bana beretswe amwe mu mabara y’urumuri ari mu Ngoro y'Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri urwo rumuri harimo icyatsi cyasobanuraga icyizere cy’amahoro kubera ko hari hasinywe amasezerano ya Arusha, harimo umutuku ugaragaza akaga ka Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo, harimo umwijima ugaragaza icuraburindi igihugu cyanyuzemo.

Ruzindana Vincent yasobanuye ko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi twatangiriye ku Kimihurura, rutangirwa n’abasirikare 600 gusa. Ati: “Ubwicani butangiye, ino nyubako batangiye kuyirasaho ni bwo uwari Umugaba Mukuru w’ingabo za RPF, General Major Paul Kagame ahagana mu ma saa Cyenda z’amanywa yatanze itegeko ryo guhagarika Jenoside, kurokora abicwaga no gusenya ibirindiro by’umwanzi".

Iryo tegeko ryashyizwe mu bikorwa ku ikubitiro n’ingabo 600 zari hano. Zasohotse hano maze zigabanyamo ama kompanyi ane. Kompanyi ni abasirikare batari barenze 120. Bari bari guhangana n’umwanzi ingabo za Leta zabarushaga ibikoresho. Uwari gutabara abo 600 ba FPR yagombaga guturuka ku Mulindi mu bilometero 65, akaza n’amaguru nta n'imodoka. Icyo gihe abasirikare 600 bari bategetswe kwirwanaho kugera ubwo baje kubona umusada".

Aba bana bitabiriye Boys to Men basobanuriwe ko abo basirikare 600 birwanyeho karahava, baza kubona umusada nyuma y’iminsi ine. Ati “Ayo ma kompanyi harimo iyitwaga Simba, iyitwaga CHUI, iyitwaga Tiger n'i yitwaga Eagle.

Tiger yategetswe guhangana n’ibitego biturutse Jandarumori Kacyiru, Simba yategetswe kujya i Kami, Eagle yategetswe kwerekeza mu bice bya Remera kujya kurokora abatutsi bari batereranywe n’ingabo za UN muri Stade Amahoro, naho CHUI yo yari ihanganye n’ibitero by’aba GP byari hano Kimihurura mu Rugando".

Rusindana Vincent yakomeje agira ati: “Izo ngabo 600 zirwanyeho mu gihe cy’iminsi ine kuva ku itariki 7 kugera kuri 11. Nyuma y’iminsi ine yo kwirwanaho ni bwo haje kuboneka umusada. Icyo gihe haje Batayo ya Alpha, Blavo na 59.

Urugendo rwo gusura ingoro yerekana amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwasojwe aba bana basobanurirwa ko n’ubwo abasirikare bari ku Isonga mu Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, hari n’abaturage basanzwe batanze umusanzu wabo.

Ati: “Ubwo urugamba rwasabaga ubuhanga n’ubumenyi mu bya Gisirikare ariko hari uruhare rw’abanyarwanda b’abasivili ndetse n’abanyamahanga bagaragaje umutima wa kimuntu mu bikorwa by’ubutabazi maze barabishimirwa bambikwa imidari itandukanye na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame".

Yavuze kandi ko atari abanyarwanda gusa bagaragarje umutima wa kimuntu "ahubwo hari n’abanyamahanga kuri uru ruhande". Ati: "Abanyamahanga bagaragaje umutima wa kimuntu nabo barashimiwe. Hari Tanzaniya yabaye umuhuza mu bijyanye n’amasezerano ya Arusha n’ibindi."

 

Abana bari bamaze icyumweru mu mwiherero wa Boys to Men basuye Ingoro y'Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABANA BITABIRIYE BOYS TO MEN UBWO TWARI TWABASUYE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...