Abana be bonyine nibo batumye ava mu bibazo! Shaddyboo yavuze agahinda n’intimba umwaka wa 2025 wamusigiye

Imyidagaduro - 06/01/2026 2:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Abana be bonyine nibo batumye ava mu bibazo! Shaddyboo yavuze agahinda n’intimba umwaka wa 2025 wamusigiye

Umunyamideri akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Uwimbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo, yatangaje ko umwaka ushize wa 2025 wamubereye umwaka mubi ndetse ko impamvu imwe yatumye awusoza akikura mu bibazo yari arimo ari abana be gusa.

Ni mu butumwa burebure uyu mubyeyi w’abana babiri yashyize ku rubuga rwa Instagram agaragaza ko umwaka ushize wa 2025 wamubereye umwaka mubi atazibagirwa, umwaka w’agahinda, umwaka wo gutereranwa, umwaka wo guca mu bikomeye.

Yavuze ko 2025 yari umwaka w’agahinda kuri we, umwaka wo kwibura no kubura abantu bamwe na bamwe. Ati: “Muraho, Ndizera mwaragize umwaka mwiza. Uyu munsi, ndashaka kubasangiza bimwe ku buzima bwange.”

Aterura agira ati: “Umwaka ushize. Umwaka ushize warantsinze, ntabwo hari ikintu wantwaye (wanyaze) ahubwo waranshenguye, naribuze. Nashakishije inshuti zanjye mu mutuzo, mu bubabare, mu majoro ntashoboraga kurirana n’undi muntu.”

Avuga ko muri icyo gihe cy’ibibazo nta muntu n’umwe wabashije kumwumva ngo anamenye iby’intambara zitagaragara yarwanaga nazo.

Ati: “Nari ndi ngenyine. Rwose ngenyine. Nta muntu wamfashije ububabare bwange, nta muntu wigeze wumva iby’intambara narwanaga nazo zitagaragara zari mu mutwe wanjye no mu mutima wanjye.”

Avuga ko abakobwa be babiri ari bo bamuhaye impamvu zo kubaho no gukomeza guhangana mu buzima kugeza arenze ibyo bibazo byose yanyuragamo muri 2025.

Ati: “Ariko nari mfite abakobwa babiri bato. Bari bahari, Nubwo amaso yanjye yari ananiwe, buri gitondo bazaga kumbyutsa. Iyo batabaho, sinzi niba nari kubasha kwihangana. Ni bo bari impamvu yanjye yo gukomeza guhagarara igihe byose muri njye nashakaga kugwa.”

Yavuze ko yari afite inshuti nke ariko muri izo ntambara yarwanaga batari bahari. Ati: “Yego, nari mfite inshuti nkeya. Ariko mu bitekerezo no mu mutima, ntizari zihari. Nanyuze mu bibazo biremereye cyane, bikomeye cyane, ku buryo n’amagambo ubwayo atabasha kubisobanura.”

Gusa n’ubwo byagenze gutyo, avuga ko hamwe n’Imana yabinyuzemo ndetse akaba yizeye ko uyu mwaka wa 2025 uzamubera umwaka udasanzwe. Ati: “Ariko kubera Imana, narabirenze. Kandi muri uko kubirenga, nasubiranye icyerekezo cyange no kumenya neza uwo ndiwe. Ubu bubabare bwampumuye amaso. Bwaranyigishije. Bwarampinduye.”

Arakomeza ati: “Ni yo mpamvu uyu munsi, nishimira uwo ndiwe. Nishimira ko nahanganye n’ibyo byose njyenyine. Nishimira ko nkiri hano. Uyu mwaka bagomba kuntinya. Ndizeye, Nditeguye, Kuko ibyo nahuye na byo byari bimaze kuba bibi kurusha ibindi byose.”

Avuga ko atazi ibimutegereje ariko yizeye kuzahangana. Ati: “Sinzi ibintegereje, ariko hari ikintu kimwe nzi neza: niteguye kubyakira. Kandi wowe wanyuze mu bibazo, wowe wacitse intambara zawe bwite, uri intwari, kandi ndakwishimira.”

Aya magambo Shaddyboo ayatangaje nyuma y’igihe kitari gito atagaragara mu mbuga nkoranyambaga cyane nk’uko kuva na cyera byagendaga aho atahwemaga kuvugwa cyane ndetse no kuvuga cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Ubu butumwa kandi buje bukurikira ubwo aheruka gushyira kuri Instagram ye tariki ya 08/10/2025 nabwo bugaragaza agahinda, ibibazo no kutigaya no kwishyiraho ibibazo cyane.

Shaddyboo yavuze ko umwaka wa 2025 wamubereye umwaka mubi cyane 

Mu kwezi kwa 10 umwaka ushize, Shaddyboo yaciye amarenga y'ibibazo arimo ndetse akura amafoto ye yose kuri Instagram asigaho ubwo butumwa gusa

Shaddyboo avuga ko abana be babiri b'abakobwa ari bo bamuhaye imbaraga zo kunyura mu bibazo yari arimo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...