Abana bato Ella na Keilla bahuje imbaraga n'itsinda ryo muri UR-Huye mu ndirimbo izirikana Intwari z’u Rwanda

Imyidagaduro - 02/02/2026 6:12 PM
Share:

Umwanditsi:

Abana bato Ella na Keilla bahuje imbaraga n'itsinda ryo muri UR-Huye mu ndirimbo izirikana Intwari z’u Rwanda

Abahanzi bakiri bato Ella na Keilla bifatanyije n’itsinda ryo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, bakorana indirimbo bise ’Inkotanyi cyane’ mu rwego rwo kuzirikana Intwari z’u Rwanda.

Ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026 ni bwo hizihijwe umunsi w’Intwari z’u Rwanda ku nshuro ya 31. Kuri uyu munsi abahanzi bakiri bato bo mu karere ka Huye, Ella na Keilla, bifatanyije n’itsinda ryo muri U- Huye mu ndirimbo bise 'Inkotanyi cyane’.

Muri iyi ndirimbo berekana ibyiza byakozwe n’Inkotanyi ndetse n’Intwari z’u Rwanda muri rusange. Banashishikariza urubyiruko gukunda igihugu no guharanira ibyiza byacyo.

Indirimbo "Inkotanyi cyane" yakozwe na Studio yo mu mujyi wa Huye ya The Winner Record isanzwe itunganya imiziki ikaba yaremeye gukora iyi ndirimbo mu rwego rwo gushima Intwari z’u Rwanda ariko no guteza imbere umuziki muri rusange.

Nyir'iyi studio. Janvier Ndahimana ‘Care Pro’, akaba n'umubyeyi wa Ella na Keilla yabwiye inyaRwanda ko yiyemeje guteza imbere impano y'abana be dore ko ari ibintu bakunda cyane . 

Yavuze ko kandi yiyemeje guteza imbere impano z'abahanzi cyane cyane abaturuka mu bice by’icyaro no mu mijyi itandukanye. Ati: “Imvune z’abahanzi ndazizi kuko nanjye nazinyuzemo. Ni yo mpamvu niteguye gufasha umuhanzi wese ubikunda kandi ubyumva neza.”

Yashimiye abahanzi bagize uruhare muri iyi ndirimbo barimo Ella & Keilla, itsinda ry’abahanzi babarizwa muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Ishami rya Huye, bagaragaje ubuhanga n’ishyaka mu kuyitunganya no kuyiririmba.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...