Abana bashyanuka batuka abantu bakuru? Ngenzi yababajwe n’abakina mu byabavunnye

Cinema - 28/02/2024 6:14 PM
Share:

Umwanditsi:

 Abana bashyanuka batuka abantu bakuru? Ngenzi yababajwe n’abakina mu byabavunnye

Daniel Gaga [Ngenzi] umaze imyaka myinshi muri sinema nyarwanda, yavuze ku gahinda agira gashingiye ku makosa akorwa nkana n’ababarizwa muri sinema nyarwanda bitewe no kutareba kure bakirukira ibishashagirana kandi byose bitari zahabu.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Ngenzi yagarutse ku rugendo rwe muri uyu mwuga, avuga ko mbere bakoraga filime zishingiye ku butumwa bufasha abantu, hatari haduka filime zidafite umumaro ziri gukorwa ubu, rimwe na rimwe zikwirakwiza imico mibi no mu bana bakiri bato.

Uyu musore ukomeje gukundwa muri filime ziri gukurikirwa mu Rwanda, yagarutse ku bandika ama filime ndetse bagakenera no gukinisha abana bato, nyamara bakabaha gukina bakora amahano.

Ati “Ko twashoboye kurwana inkundura twirukana filime z’abanijeriya, njyewe na bagenzi banjye tukabirwanya, tukirukana filime z’aba Tanzania mu Rwanda, udusobanuye tukagabanuka ku rwego rushimishije, tukinjizamo sinema yacu y’abanyarwanda igakundwa igashinga imizi, twatangiriye ku bishegu? Twazanye abana bashyanuka batuka abantu bakuru?.

Yakomeje yibaza ati “Ko twatangije inkuru nziza aho umunyarwanda yishima bamwe bakavuga ko twakinnye ubuzima bwabo, bamwe  bakatubwira bati 'Mana we uzi ko mwakoze cyane! Numvise musa n’abakina ubuzima bwanjye'! Ntibyatanze umusaruro sinema ikazamuka?".

Yavuze ko filime nzima zakozwe zatumye benshi bagaruka ibuntu, abandi basanwa imitima, barabohoka ndetse bamwe bari bariyanze kubera ubuzima baritinyuka bagera kuri byinshi. Gusa yavuze ko abahagaritse gukora filime nzima bahindutse abakozi b’abandi.

Ati “Aho inkuru nzima zitagikorwa n’izikozwe zikabura isoko! mu gihe harebwa ibishegu! Uwamizwe n’ibishegu ntazaramba ku isoko"

Daniel Gaga yasabye abantu kwiteza imbere ariko bakora ibintu bazakomeza guterwa ishema nabyo kandi bigaragaza umuco w’Igihugu cy’u Rwanda aho gukururwa n’inyungu za Youtube channel. Yatanze inama yafasha ababarizwa muri aka kazi.

Ati “ Ntidushake inyungu za YouToube nta na hamwe zitabonerwa, ariko tuzishake mu buryo buzima bufite ubusobanuro kandi bizakundwa. Tuzane  inkuru nzima zirahari turazibitse ziboreye mu ngo!"

Ngenzi avuga ko abahagaritse gukora ibifite akamaro bagakururwa n’ibyo guta umuco, batakaje imishinga yabo bahinduka abakozi b’abandi.

Uyu mukinnyi wa filime avuga ko “Bamwe mu bakoraga inkuru nzima bakazihagarika bakazisimbuza iby’isoni nke, ko bahindutse abakozi b’abandi basubira inyuma".

Nubwo yagarutse ku nama ivuga ko abakora muri sinema nyarwanda bakina ibifasha ubuzima bw'abantu, ntiyirengagije abumva bacika intege ku bwo gukora ibintu bizima ntibirebwe, nyamara ibizwi nk'ibishegu bikunze gutuma benshi batekereza ku busambanyi n'ibindi bikarebwa na benshi. Arabasaba kwihangana ariko bakambara isura nzima ikwiriye abanyarwanda.


Ngenzi yavuze ko sinema yabavunnye bayubaka bamwe bayangiza bakora ibiteye isoni

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...