Ni
muri gahunda yiswe Ibiruhuko ku Ngoro z’Umurage w’u Rwanda (Holidays in
Museum), aho abana 150 bahuriye ku Ngoro y’Abami n’iyo Kwigira mu Karere ka
Nyanza, ku Ngoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda mu Karere ka
Huye hahurira abana 253, ndetse no ku Ngoro y’Umurage w’Ubuhanzi i Kanombe mu
Karere ka Kicukiro hahurira abana bagera ku 180.
Aba
bana bahabwa amasomo arimo ay’imbyino nyarwanda, ubuvanganzo nyarwanda burimo;
kuvuga amazina y’inka, imivugo, ibisakuzo, imigani migufi, inshoberamahanga,
ikibonezamvugo...
Umuyobozi
w’Ingoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda, ikaba imwe mu Ngoro
zakiriye abana ngo bahugurwe ku muco nyarwanda, Karangwa Jerome yavuze ko
intego ya gahunda yiswe Ibiruhuko ku Ngoro z’Umurage w’u Rwanda, ari ugushyira
mu ngiro intego z’Inteko y’Umuco, zirimo kwigisha, kurinda, kubungabunga umuco,
umurage, ururimi by’abanyarwanda.
Ati: “Mu gufata abana rero muri ibi biruhuko niho mboneramo n’izindi ntego nyinshi
zo kuba turinda abana kurangarira mu bitabafitiye akamaro karambye. Ubwo ni
ukuvuga ngo niba bari mu biruhuko, turabarinda kurangarira muri za filime, za televiziyo,
ahubwo noneho tukabazana mu byabagirira akamaro mu gihe kirambye.”
Yavuze
kandi ko muri iki gihe abana bigishwa byinshi bijyanye n’umuco haba mu kubyina,
gukora imirimo myuga y’umuco gakondo ndetse n’ubusabane hagati y’abana.
Berwa
Jella uri gutozwa muri iyi Gahunda, avuga ko yari afite amatsiko yo kumenya mu
rukari kandi yanahamenye ndetse asobanurirwa amwe mu mateka yaho akaba ari
kwiga kubyina.
Yagize
ati: “Nabonye inyambo, mbona aho umwami yakiriraga abantu. Twabonye aho umwami
yabaga yahaye umuntu igihano hari inkingi yafatago bagahita bamubabarira.”
Umutesi
Lidivine na we yari afite amatsiko yo kumenya inyambo no kubyina. Ati: “Ubu
narabimenye, batwigishije gukaraga no gutemba (uburyo bwo kubyina gakondo).”
Iyo
gahunda yatangiye mu mwaka 2023 yitabirwa n’abana 112, mu mwaka wa 2024
yitabirwa n’abana 213, mu gihe uyu mwaka yitabiriwe n’abasaga 500.
Bitaganyijwe ko uyu mwaka iyo gahunda izasozwa n’Umuganura w’Abana uteganyijwe tariki ya 29 Kanama 2025, aho abana bazereka ababyeyi babo ibyo bazaba bamaze igihe bigishwa.
Abana bari muri gahunda y'Iburuhuko mu Ngoro z’Umurage w’u Rwanda bari gutozwa ibintu byinshi birimo kubyina, kuririmba, gucyirana, kuboha, kubumba,....
Karangwa Jerome Umuyobozi w’Ingoro y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iherereye mu Karere ka Huye yashimangiye ko kwigisha abana umuco gakondo bibarinda ubuzererezi mu biruhuko