Abana barenga 200,000 bahohotewe n’Abihayimana muri Espagne: Papa Leo XIV yinjiye mu kibazo kimaze imyaka 80

Iyobokamana - 10/06/2026 3:12 PM
Share:

Umwanditsi:

Abana barenga 200,000 bahohotewe n’Abihayimana muri Espagne: Papa Leo XIV yinjiye mu kibazo kimaze imyaka 80

Papa Leo XIV yagiranye ibiganiro byihariye n’abantu batandatu bahohotewe n’abihayimana muri Espagne, mu gihe iki gihugu gikomeje guhangana n’ingaruka z’ikibazo kimaze imyaka myinshi kivugwa muri Kiliziya Gatolika.

Raporo zitandukanye zigaragaza ko kuva mu 1940 abana barenga 200,000 bashobora kuba barahohotewe n’abihayimana, umubare ushobora kurenga 400,000 iyo hiyongereyeho abandi bakozi ba Kiliziya.

Mu ruzinduko arimo mu murwa mukuru wa Espagne, Madrid, Papa Leo XIV yagiranye inama yihariye n’abantu batandatu mu bahuye n’ihohoterwa ryakozwe n’abagize clergy muri Kiliziya Gatolika yo muri iki gihugu.

Aya makuru yatangajwe na Matteo Bruni, umuyobozi w’Ibiro Ntaramakuru bya Vatican, wavuze ko aba bantu bahuye na Papa bari baherekejwe n’abakozi ba Kiliziya bafite inshingano zo gufasha no guherekeza abahuye n’ihohoterwa.

Bruni yavuze ko ibiganiro byamaze hafi isaha imwe, aho buri wese mu bari bahari yagaragaje ubuhamya bushingiye ku bubabare yanyuzemo ndetse agatanga ibitekerezo byafasha Kiliziya kurushaho gukemura iki kibazo no gukumira ko cyakongera kubaho.

Yagize ati: “Papa yabateze amatwi yitonze kandi abagaragariza urukundo. Yabijeje ko ari kumwe na bo ndetse ko Kiliziya yose ibari hafi. Yanashimangiye ko ibitekerezo bamugejejeho bizafasha mu kongera ingamba zigamije gutuma Kiliziya iba ahantu hatekanye kandi hafasha abakomeretse kubona ihumure no gukira.”

Nk’uko Vatican yabitangaje, aba bahuye na Papa basohotse muri iyo nama bumva ko yumvise neza ububabare bwabo kandi ko yabufashe nk’ubumureba ku giti cye.

Imibare iteye impungenge ku ihohoterwa ryabereye muri Kiliziya

Iyi nama yabaye mu gihe ikibazo cy’ihohoterwa ryakorewe abana n’urubyiruko muri Kiliziya Gatolika muri Espagne gikomeje kuba kimwe mu bikomeye byaranze amateka ya Kiliziya muri iki gihugu.

Komisiyo yigenga iyobowe na Angel Gabilondo, umuvunyi mukuru wa Espagne, yagaragaje ko kuva mu 1940 abana barenga 200,000 bashobora kuba barahohotewe n’abihayimana Gatolika.

Iyo mibare yongerwaho n’abahohotewe n’abandi bakozi ba Kiliziya batari abihayimana, umubare ushobora kugera ku bantu barenga 400,000.

Inama y’Abepisikopi bo muri Espagne na yo yemeje ko habayeho ihohoterwa rikomeye, aho yagaragaje abantu 728 bashinjwa ibyo bikorwa hashingiwe ku buhamya bw’abahohotewe 927.

Ku rundi ruhande, ikinyamakuru El País gikomeje gukusanya amakuru ku bahohotewe, aho ububiko bwacyo bugaragaza abantu nibura 3,109 bamaze kumenyekana.

Ihohoterwa ryakorewe cyane abana n’urubyiruko

N’ubwo amakuru ya Vatican atagaragaje ibibazo byihariye by’aba bantu batandatu bahuye na Papa, ibyinshi mu birego byagiye bigaragara muri Espagne birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abana n’urubyiruko rwari mu mashuri, mu bigo by’abihayimana, muri za seminari cyangwa mu bikorwa bitandukanye bya Kiliziya.

Abenshi mu bahohotewe bavuga ko bahuye n’iryo hohoterwa bakiri bato, mu gihe bari bizeye abapadiri, abihayimana cyangwa abandi bayobozi ba Kiliziya bari bashinzwe kubigisha no kubayobora.

Mu rwego rwo gukomeza gushaka ibisubizo kuri iki kibazo, muri Mutarama 2026 hashyizweho amasezerano mashya ateganya uburyo bwo gutanga indishyi ku bahohotewe.

Aya masezerano agamije gufasha abantu bahohotewe mu manza zitagishobora kujyanwa mu nkiko kubera ko igihe cyo gukurikirana ibyo byaha cyarenze cyangwa se abakekwaho kubikora bapfuye.

Nyuma yaho, muri Werurwe 2026, Inama y’Abepisikopi bo muri Espagne, ihuriro ry’abihayimana n’inzego za Leta byashyizeho uburyo bwo gukomeza gukorana hagamijwe gukemura iki kibazo mu kuri no mu butabera.

Hari abatishimiye uburyo inama yateguwe

N’ubwo guhura kwa Papa n’abarokotse ihohoterwa kwakiriwe neza na benshi, hari amashyirahamwe amwe n’amwe y’abahohotewe yagaragaje kutanyurwa n’uburyo byateguwe.

Ayo mashyirahamwe yavuze ko bamwe mu batumiwe guhura na Papa ari abantu bashyigikiye gahunda za Kiliziya zo gusaba imbabazi no gutanga indishyi, bityo ko atari amajwi yose y’abahohotewe yabonye uyahagararira ngo atange ibitekerezo byabo ngo byumvikane.

Iyi nama ya Papa Leo XIV ikurikira inzira y’abapapa bamubanjirije mu guha umwanya abahuye n’ihohoterwa.

Pape Benedict XVI yahuye n’abahohotewe mu ngendo yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Australia n’Ubudage.

Na Pape Francis yagiranye ibiganiro nk’ibi n’abahuye n’ihohoterwa mu ngendo ze muri Ireland, Chile, Portugal ndetse no m’Ububirigi.

Ku bwa Vatican, Papa Leo XIV yifuza ko Kiliziya ikomeza kuba ahantu hatekanye ku bana n’abakuze, kandi ko abakomerekejwe n’ayo makosa bahabwa ubutabera, ihumure n’ubufasha bukenewe kugira ngo bashobore gukira ibikomere bamaranye imyaka myinshi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...