Abana bacu bariga, amahanga yifuza kumera nka twe - ASA Jean mu ndirimbo ‘Sindimo’ yahimbiye u Rwanda

Iyobokamana - 05/07/2026 11:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Abana bacu bariga, amahanga yifuza kumera nka twe - ASA Jean mu ndirimbo ‘Sindimo’ yahimbiye u Rwanda

Buri wese iyo asubije amaso inyuma, akareba aho u Rwanda rwaturutse, n'aho rugeze ubu, afata umwanya agashima Imana. Ni muri urwo rwego, ASA Jean ufite izina rikomeye mu muziki wo guhimbaza Imana mu Rwanda, yakoze indirimbo "Sindimo", irimo ubutumwa bwo gushimira Imana ku rugendo rw'u Rwanda, amahoro, umutekano n'iterambere igihugu kimaze kugeraho.

"Sindimo" itandukanye n'izindi ndirimbo zisanzwe ziririmbwa ku gihugu, kuko aho kuba umuhanzi ari we uvuga u Rwanda, ASA Jean yahisemo guha ijambo igihugu ubwacyo, kikivugira amateka yacyo, ibyo kimaze kugeraho ndetse n'icyizere gifitiye ejo hazaza hacyo.

Iyi ndirimbo itangira ASA Jean agira ati: "Ni muntege amatwi mbabwire, nyamara twari dukwiriye gushima. Kuva Monday kugeza Sunday ni ibitangaza bitonze umurongo".

Ni magambo agaragaza ubutumwa bw'ishimwe no kwibuka urugendo igihugu cyanyuzemo kugeza ku ntambwe kimaze gutera. Ni indirimbo ifite amashusho avuga dore ko agaragaza iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ndetse n'ibice nyaburanga byarwo.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, ASA Jean [Ndahimana Jean de Dieu] yavuze ko ataririmbye iyi ndirimbo nk'umuntu ku giti cye, ahubwo ko yifuje ko u Rwanda ari rwo rwivugira. Yagize ati: "Ni igihugu cy'u Rwanda cyaririmbaga iyi ndirimbo, si njye."

Mu butumwa bukurikiraho muri "Sindimo", hagaragazwa impamvu zo gushima, zirimo uburezi, amahirwe yo gukora no kwiteza imbere, ndetse n'icyubahiro igihugu kimaze kugeraho ku ruhando mpuzamahanga.

Humvikanamo amagambo agira ati: "Abana bacu bariga, ibyo dukoze natwe tugahirwa. U Rwanda dore ruragendwa, amahanga yifuza kumera nka twe. Ishimwe riruta iryo ni irihe, icyatuma udashima ni iki?".

Aya magambo ni yo agaragaza neza umutima w'iyi ndirimbo, ushingiye ku gushimira Imana no kwishimira aho igihugu kigeze nyuma y'ibihe bikomeye cyanyuzemo.

ASA Jean wamenyekanye mu ndirimbo "Kubaho Kwanjye", yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku kuba yarabonaga uburyo u Rwanda rwagiye ruhura n'ibigeragezo n'abatarwifurizaga ibyiza, ariko rugakomeza gutsinda no gutera imbere.

Yabisobanuye agira ati: "Igihugu cyacu cyagiriwe amashyari n'abantu benshi. Hari abumvaga tudakwiye kwakira ibintu bikomeye nka CHOGM, abandi bagerageza guteza umutekano muke. Ariko Imana yakomeje kutugirira neza, ni yo mpamvu muri iyi ndirimbo u Rwanda ruvuga ruti 'Ishimwe riruta iri ni irihe?'".

Muri iyi ndirimbo kandi, humvikanamo amagambo agaragaza icyerekezo cyiza igihugu cyifuza gukomeza kuganamo. U Rwanda ruvuga ko rutifuza kuba mu bibazo, ahubwo rwifuza gukomeza urugendo rw'iterambere.

"Mu bazakena, sindimo. Mu bazarwara, sindimo. Mu bazahomba, sindimo. Mu bazaraburiza, sindimo. Mu bazashoberwa, mu bazananirwa, mu bazatsindwa, sindimo."

Aya magambo agaragaza icyizere cy’ejo hazaza ndetse n'icyifuzo cyo gukomeza kubaho mu mahoro, ubukungu iterambere n'imibereho myiza y'Abanyarwanda.

"Sindimo" ni imwe mu ndirimbo zidasanzwe ASA Jean amaze gushyira hanze, kuko ihuza ubutumwa bwo kwizera Imana n'uburyo bwo gukunda igihugu no kwishimira ibyo kimaze kugeraho.

Yongeye kugaragaza ubuhanga bwe mu kwandika indirimbo zifite ubutumwa bwagutse, butarenze imbibi zo kuramya Imana gusa, ahubwo bunubaka umutima wo gukunda igihugu no guharanira ejo heza heza.

Nyuma y'indirimbo zakunzwe zirimo Kubaho Kwanjye, Amashimwe, Forgiven, Adonai, All I See na YAHWEH, iyi ndirimbo nshya "Sindimo" ije yiyongera ku bihangano bya ASA Jean bikomeje gukora ku mitima ya benshi, cyane cyane kubera ubutumwa bw'icyizere, ishimwe n'urukundo afitiye u Rwanda.

Mu mishinga ateganya mu bihe biri imbere, ASA Jean yavuze ko harimo na album yengetse dore ko avuga ko yayitondeye cyane. Yanakomoje ku gukorana igitaramo cye akagaragariza abakunzi be imishinga ikomeye agarukanye.

Umuramyi ASA Jean agarukanye imbaraga mu muziki ahera ku ndirimbo "Sindimo"

REBA INDIRIMBO NSHYA "SINDIMO" YA ASA JEAN

REBA IKIGANIRO ASA JEAN YAGIRANYE NA INYARWANDA TV


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...