Abana ba Shakira banze guhura n'umukunzi wa Pique yasimbuje nyina

Imyidagaduro - 17/04/2023 10:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Abana ba Shakira banze guhura n'umukunzi wa Pique yasimbuje nyina

Abana b'abahungu ba Shakira, Milan na Sasha banze guhura na Clara Chia Marti umukunzi wa Pique yasimbuje nyina, nyuma y’aho batandukanye bamaranye imyaka 12.

Kuva umuhanzikazi w'icyamamare Shakira yatandukana na Gerard Pique wakiniraga ikipe ya Barcelona, byatumye aba bombi barebana ay'ingwe by’umwihariko kuva uyu mugabo yatangaza ko afite umukunzi mushya witwa Clara Chia Marti.

Ibi byatumye Shakira yibasira uyu mukobwa, anamushinja ko ariwe wasenye umuryango we na Pique. Urwango rwa Shakira na Clara rwaje gukura kugeza n’aho bigera no ku bahungu be Sasha na Milan batifuza na gato kugira aho bahurira n'iyi nkumi, yasimbuye nyina mu mutima wa Gerard Pique.

Nk'uko byatangajwe n'ibinyamakuru bitandukanye birimo nka PageSix, Daily Mail, byatangaje ko kuva aho Shakira n'abana bakwimukira muri Miami, Pique yagerageje kubasura ari kumwe n'umukunzi we Clara kugira ngo abahuze bamenyane, nyamara abana ntibemere ko bahura nawe. Byabanje kuvugwa ko yaba ari Shakira wababujije, gusa biza kuvugwa ko Milan na Sasha babwiye Se ko badashaka kumenyana n'umukunzi we.

Umwe mu nshuti za hafi ya Shakira akaba ari n'umunyamakuru wa Intrusos muri Espagne witwa Jordi Marti, yatangarije PageSix ko ubwo Shakira n'umuryango we bizihizaga Pasika aribwo bwa mbere Pique yifuje kujyana umukunzi we akamwereka abana, gusa baje kubyanga bavuga ko bashaka kwizihiza uyu munsi mukuru n'umuryango wabo gusa nk'uko basanzwe babikora.

Jordi Marti kandi yahakanye ibyavugwaga ku mbuga nkoranyambaga, ko Shakira ariwe nyirabayazana wo kwangisha abahungu be Clara. Yagize ati: ''Shakira nta ruhare yabigizemo. Abana ubwabo ntibigeze bishimira ko ababyeyi babo batandukanye, noneho kuba Se asigaye afite undi babana byarabababaje. Hari ikizere ko uko iminsi izagenda ishira abana bazasobanukirwa ibyabaye, bakakira Clara''.

Abana ba Shakira na Pique ntibashaka guhura n'umukunzi mushya wa Se

Pique yifuzaga guhuza abana be n'umukunzi we kuri Pasika ntibabimwemerera

Sasha na Milan ntibishimiye ko Se akundana n'undi muntu utari Nyina


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...