Abana 13 baturutse mu Rwanda barekeje mu rugendoshuri muri Man City -VIDEO

Imikino - 01/08/2025 1:29 PM
Share:

Umwanditsi:

Abana 13 baturutse mu Rwanda barekeje mu rugendoshuri muri Man City -VIDEO

Abana 13 bo muri Inspire Stars Academy bakoze urugendo rw’ingenzi mu Bwongereza aho bagiye gukora urugendoshuri muri Manchester City FC, mu rwego rwo kwagura ubumenyi n’ubunararibonye mu mupira w’amaguru.

Ni mu bufatanye bwa Inspire Stars Academy na Trans World Educational Experiences, muri gahunda mpuzamahanga igamije gushakisha no guteza imbere impano z’abana bato bafite hagati y’imyaka 14 na 17. Intego yayo ni ukubafasha kuzamura impano zabo mu mupira w’amaguru, babinyujije mu guhura n’inzobere zo ku rwego mpuzamahanga.

Muri uru rugendoshuri aba bana bazasura ikibuga cya Manchester City, aho bazahura n’abatoza, bareba uburyo amakipe y’umwuga yitoza, bakanasura ibikorwa remezo bigezweho by’iyi kipe. Ni uburyo bwiza bwo gutinyuka inzozi no kumva bazaba abanyamwuga.

Khalphani Abdoulwahed, umwe mu bana bari muri uru rugendo, yagize ati: “Nitwa Khalphani Abdoulwahed mfite imyak 17 nkaba nkina umupira w’amaguru, nkina muri Inspire Stars. Turabyishimiye, tugiye gukina umupira, ubunararibonye tuzakurayo ni nko guhura n’abandi batoza, kureba abandi ukuntu bakina, mbere na mbere ni ukwiga ibijyanye n’umupira kuko natwe turashaka kuwukina kandi turashaka gukinira igihugu cyacu.

Umutoza mukuru wa Inspire Stars Academy, Nzeye Rodrigue, yavuze ko bahisemo Manchester City kuko ari ikipe ifite amateka akomeye. Ati: “Twahisemo Man City, nabiganirijeho n’abana twumva turabikunze kuba umwana afite imyaka 16 cyangwa 15, kujya guhura na ba Gualdiola ndetse n’abakinnyi bakomeye. Dufite gahunda yo kuzahura nabo, dusure ibibuga bakoreraho duhure n’abatoza bayo mu myitozo. Ni ibintu bizatuma abana bakura bakunda umukino.

Abana basuye Manchester City ni Mukunzi Anael João, Ganza Edegar, Khalphani Abdoulwahed, Mugiraneza Hugo Kayden, Ncutiyimana Ganza Loïc, Ndahiro Ugo Bevis, Imbogo Ishami Yan, Sano Blaise, Sangwa Bonheur, Michael Yedidya Tesfalem, Michael Nayeab Yesfalem, Kesete Naod, na Nehemiah Tecleab.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...