Abamwizera dufite Ibanga tugendana - Alicia na Germaine bateguje indirimbo nshya bise "Ibanga"

Imyidagaduro - 29/06/2026 3:46 PM
Share:

Umwanditsi:

Abamwizera dufite Ibanga tugendana - Alicia na Germaine bateguje indirimbo nshya bise "Ibanga"

Itsinda ry'abaririmbyi ba Gospel rigizwe n'abavandimwe babiri, Alicia na Germaine ryatangaje ko rigiye gushyira hanze indirimbo nshya bise "Ibanga" igamije gukomeza imitima y'abantu no kubibutsa ko uwiringiye Imana ahora afite uburinzi bwayo, kabone n'iyo yaba ari mu bihe bikomeye.

Ni inkuru yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki wa Gospel, cyane cyane ko aba bakobwa bamaze igihe bubaka izina mu ndirimbo ziganjemo ubutumwa bwo kwizera, ibyiringiro no gukomeza abantu mu rugendo rwabo rwa gikristo.

Mu butumwa bageneye abakunzi b'umuziki wabo, Alicia na Germaine bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel batangaje ko bishimye cyane, kandi bizera ko indirimbo bagiye gushyira hanze izakora benshi ku mutima.

Bati: "Twishimiye kubamenyesha ko indirimbo yacu nshya 'Ibanga' igiye kubageraho vuba. Ni indirimbo y'ubutumwa buhumuriza abiringiye Imana, ibibutsa ko bafite Umurinzi utajya atsindwa. Muzayikunda cyane, kuko natwe amatsiko ni yose."

Bakomeza bavuga ku butumwa buri muri iyo ndirimbo, bati: "Abamwizera dufite uko tugenda, dufite Ibanga tugendana. Abamwizera ntituzanyeganyezwa, twishingikirije Umunyembaraga. Dukingiwe n'Igitare Gikomeye."

Aya magambo agaragaza ko "Ibanga" izibanda ku kwigisha ko ubuzima bw'umukristo butayoborwa n'imbaraga ze bwite, ahubwo buyoborwa no kwizera Imana, ari na yo iba ubuhungiro n'imbaraga z’Abakristo buri munsi.

Alicia na Germaine ni abavandimwe bakomoka mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba bw'u Rwanda. Nubwo binjiye mu muziki mu mwaka wa 2024, bamaze kubaka izina nk'itsinda rifite icyerekezo ndetse rikora umuziki mwiza, kandi ufite ubutumwa.

Mu gihe benshi babazi nk'abaririmbyi, aba bakobwa banagira uruhare mu kwandika indirimbo, haba izabo ndetse n'iz'abandi bahanzi, ibintu byatumye bagenda bubaka ubunararibonye mu muziki wa Gospel.

Mu myaka ibiri ishize, Alicia na Germaine bamaze gusohora indirimbo zirindwi, harimo "Urufatiro", "Rugaba", "Uri Yo", "Ndahiriwe" na "Ibendera", yasohotse muri Mutarama 2026 ikaba iri mu njyana ya Amapiano Gospel.

Indirimbo "Uri Yo" ni yo yabamenyekanishije cyane kuko imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 1 kuri YouTube, ibintu byerekana uburyo umuziki wabo umaze kwakirwa no kwishimirwa n'abantu benshi.

Ikigaragara kandi ni uko badatinya kugerageza injyana zitandukanye, ariko bakagumana ubutumwa bwa Gospel nk'ishingiro ry'ibyo bakora. Nubwo bakomoka i Rubavu, umuziki wa Alicia na Germaine ntiwumvwa mu Rwanda gusa.

Indirimbo zabo zimaze kugera ku bakunzi ba Gospel bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, Canada ndetse no mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y'Iburasirazuba.

Umwaka wa 2026 ukomeje kubahira dore ko bawukozemo amateka bagataramira muri BK Arena mu gitaramo cya Pasika batumiwemo na Ben na Chance. Baherutse kwandi kwegukana ibikombe bibiri mu irushanwa rya Runavu Music Awards 2026 aho indirimbo yabo "Ibendera" yahize izindi mu mashusho meza, banegukana igikombe cy'umuhanzi mwiza wa Gospel muri Rubavu. 

Mu mishinga bafite imbere harimo no gukora album yabo ya mbere mpuzamahanga muri uyu mwaka wa 2026. Iyo album biteganyijwe ko izaba irimo indirimbo zo mu Cyongereza, Igifaransa n'Igiswahili, mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwabo ku bantu benshi kurushaho no kwagura ibikorwa byabo hanze y'u Rwanda.

Mu gihe itariki nyir'izina yo gusohora "Ibanga" itaratangazwa, abakunzi ba Alicia na Germaine bavuga ko bayitezeho byinshi, cyane ko aba bakobwa basanzwe bazwiho gutanga ubutumwa bukora ku mutima kandi bwubaka icyizere.

Iyi ndirimbo izaba yibutsa abantu ko n'ubwo bahura n'ibigeragezo cyangwa ibihe bikomeye, uwiringiye Imana aba afite "ibanga" rimurinda, rimukomeza kandi rituma adatsindwa n'ibimugerageza.

Ku bwabo, bavuga ko na bo bafite amatsiko menshi yo gusangiza abakunzi babo iyi ndirimbo yabo nshya, bizeye ko izafasha benshi gukomeza kwizera no guhumurizwa n'Ijambo ry'Imana.

Alicia na Germaine bagiye gusohora "Ibanga", indirimbo y'ihumure ku biringiye Imana

REBA INDIRIMBO "IBENDERA" BAHERUKA GUSHYIRA HAN ZE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...