Abambere batangiye kwinjira muri BK Arena kwihera ijisho amateka King James agiye kuhakorera

Imyidagaduro - 01/08/2026 7:06 PM
Share:

Umwanditsi:

Abambere batangiye kwinjira muri BK Arena kwihera ijisho amateka King James agiye kuhakorera

Hari amatariki azahora yibukwa mu mateka y’umuziki nyarwanda. Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Kanama 2026, handitswe urundi rupapuro rushya, ubwo imbaga y’abakunzi b’umuziki yatangiraga kwisuka muri BK Arena kwihera ijisho igitaramo cy’umuhanzi King James wizihiza imyaka 20 amaze yubaka amateka adasanzwe mu muziki nyarwanda.


 

Ni igitaramo kidasanzwe. Si ukwishimira imyaka 20 gusa, ahubwo ni urugendo rw’umuhanzi wahagaze ku ijambo rye, agakura mu ndirimbo yise "Ni Wowe Nkunda" kugeza ku rwego rwo kuba umuhanzi wa mbere mu Rwanda ucuruje amatike y’igitaramo cyo muri BK Arena agashira mu minsi itatu gusa.

 

Ubwo amatike yashiraga mu mpera z’iminsi itatu gusa amaze kujya ku isoko muri Gicurasi 2026, benshi bahise bumva ko hari ikidasanzwe kiri gutegurwa. Nyuma yaho, hongerwaho igitaramo cya kabiri kizaba ku wa 2 Kanama 2026, ibintu na byo bitari byarigeze bibaho ku muhanzi nyarwanda.

 

Ibyo byatumye iki gitaramo gihinduka kimwe mu byavuzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo.

 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Kanama 2026, saa kumi z’umugoroba, abafana ba mbere bari bageze kuri BK Arena batangira kwinjira, bafite amatsiko yo kwihera ijisho uko amateka agiye kwandikwa.

 

Mu masaha yakurikiyeho, abantu bakomezaga kugenda biyongera. Bamwe binjiraga buhoro buhoro, abandi bagahitamo kubanza kuganira n’inshuti cyangwa gufata amafoto ari hanze y’iyi nyubako, mu gihe hari n’abari bari guhaha ibyo kunywa no kurya mbere yo kwinjira.

 

Iyo wararanganyaga amaso mu bari bageze aho igitaramo cyabereye, wabonaga ko umubare munini wari ugizwe n’abigitsina gore, benshi bambariye ibirori, ibintu bimaze kuba umuco mu bitaramo bikomeye bibera mu Rwanda.

 

Nubwo abantu bari bakiri bake imbere muri BK Arena ugereranyije n’abari bagitegereje hanze, umwuka wari uhari wagaragazaga ko hari gutegurwa ijoro ridasanzwe.

 

Saa kumi n’ebyiri n’iminota 45 ni bwo umurishyo wa mbere w’iki gitaramo wavuze, DJ atangira gucurangira abari bamaze kwinjira, mu gihe buri munota washiraga wazanaga abandi bakunzi b’umuziki.

 

Abari bahari ntibari baje kureba igitaramo gusa. Benshi bari baje kuba abahamya b’igihe kidasanzwe ku muhanzi wamaze imyaka ibiri y’ubuzima bwe ayihariye umuziki.

 

King James yinjiye mu muziki mu 2006, atangira urugendo rwe ashyira hanze indirimbo **"Ni Wowe Nkunda"**. Nubwo ari yo yamwinjije mu ruhando rw’abahanzi, ni indirimbo **"Intinyi"** yamuhinduriye amateka, ituma izina rye ritangira kuvugwa hose mu Rwanda.

 

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, yakomeje kubaka umwihariko we mu njyana ya R&B, avanga n’izindi njyana zitandukanye, ibintu byatumye agira abakunzi b’ingeri zose.

 

Mu rugendo rw’imyaka 20, King James yabaye umwe mu bahanzi bakoze cyane kurusha abandi. Mu gihe hari abarenga imyaka myinshi batarashyira hanze album n’imwe, we amaze gusohora album zirindwi zirimo Ni Umugisha, Umuvandimwe, Biracyaza, Ntibisanzwe, Meze Neza, Urukundo na Ubushobozi.

 

Izi album zose zigaragaza uburyo yakomeje guhinduranya uburyo akora umuziki, ariko ntatakaze umwimerere wamuranze kuva yatangira.

 

Igitaramo cyo kuri uyu mugoroba ntabwo cyari icyo kuririmbamo indirimbo gusa, ahubwo ni umwanya wo kwibuka urugendo rw’umuhanzi waririmbye urukundo, ubuzima, ukwihangana n’inzozi, kugeza ageze ku rwego rwo kuzuza BK Arena inshuro ebyiri zikurikiranya.

 

Mu gihe abantu bakomezaga kwinjira muri BK Arena, byari bigaragara ko buri wese yifuzaga kuba umwe mu bazavuga bati: "Nari mpari, nkiri mu ba mbere binjiye muri BK Arena, ubwo King James yandikaga amateka y'imyaka 20 mu muziki."


Buri wese yashakaga kuhagera mu ba mbere atazabarirwa ibyabereye mu gitaramo cy'amateka cya King James

DJ Arthur niwe wacuranze muri iki gitaramo



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...