Mu
ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, 'Parking' ya BK Arena yari
yuzuye abantu baje kwitabira igitaramo cyiswe “Diamond Platnumz Experience”,
cyari cyahurije hamwe umuhanzi w’Umunya-Tanzaniya Diamond Platnumz n’abahanzi
Nyarwanda barimo Bruce Melodie, Nel Ngabo na Ish Kevin.
Ariko
mbere y’uko bamwe mu bitabiriye iki gitaramo binjira, hari abahuye n’imbogamizi
batari biteze.
Bamwe
bari bambaye imyenda igaragaza amatako, abandi umukondo, mu gihe hari n’abari
bambaye imyambaro yafatwaga nk’idakwiriye kwinjira muri iki gitaramo.
Hari
abahisemo gusubira mu ngo zabo, mu gihe abandi bashakaga uko babona indi myenda
kugira ngo batabura igitaramo bari bategereje.
Umukobwa
wari wambaye imyenda igaragaza umukondo na we ntiyorohewe no kwinjira, kuko
abashinzwe umutekano n’abakoreraga ku muryango basabaga abitabiriye iki
gitaramo kubahiriza amabwiriza y’imyambarire yari yashyizweho.
Ibi
byatumye ku muryango w’ahabereye igitaramo haboneka abantu bahindura imyambaro
mbere yo kwinjira.
Hari
abari bafite indi myenda bayishyira mu gikapu, bakinjira bambaye indi myambaro,
nyuma bakagera imbere mu gitaramo bakongera guhindura uko bashaka.
Ibi
byatumye imyambaro iba kimwe mu byavuzwe cyane mu byaranze iri joro.
Ku
mbuga nkoranyambaga na ho ibiganiro byahise bishyuha!
Bamwe
bashyigikiye icyemezo cyo gukumira imyambaro yabonwaga nk’idahwitse, bavuga ko
abantu bakwiye kubahiriza umuco n’imyambarire ikwiye ahantu rusange.
Hari
n’abandi batabyumvise kimwe, bibaza impamvu umuntu waguze itike akwiye kubuzwa
kwinjira bitewe n’imyenda yambaye.
Bamwe
bagaragaje amafoto y’abasubijwe inyuma, abandi bayaherekeza n’amagambo aseka
cyangwa asaba abantu kubahiriza amabwiriza yashyizweho.
Ibi
byatumye ikibazo cy’imyambarire kiganirwaho cyane kurusha uko byari byitezwe.
Igitaramo cyari
cyateguwe mu murongo mushya
“Diamond
Platnumz Experience” cyari kimwe mu bitaramo byari bitegerejwe cyane muri
Kigali, cyane ko cyari giteganyijwemo umuhanzi Diamond Platnumz umaze igihe
kinini ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.
Yageze
mu Rwanda aherekejwe n’abanyamuziki n’ababyinnyi be, maze ku rubyiniro ahurira
n’abahanzi Nyarwanda barimo Bruce Melodie, Nel Ngabo na Ish Kevin.
Abantu
bari baje kwishimira umuziki, imbyino n’imyidagaduro, ariko uko abitabiriye iki
gitaramo bakirwa ku muryango na byo byabaye kimwe mu byaranze iri joro.
None se Amstel yo
yasigaranye iki?
Mu
gihe ibiganiro ku myambarire byakomezaga, hari ikindi kibazo cyatangiye
kwibazwaho: Amstel yari yitezweho iki muri iki gitaramo?
Mbere
y’uko igitaramo kiba, hari byinshi byari byarateguwe mu buryo bwo kwamamaza no
kugaragaza abafatanyabikorwa bacyo.
Ariko
mu gihe igitaramo cyaberaga muri Parking ya BK Arena, abantu benshi batangiye
kwibaza aho ‘brand’ ya Amstel yari iri n’uko yagaragajwe ku buryo bufatika.
Ikibazo
cyarushijeho gukomera nyuma y’uko mu gitondo hari amabwiriza yatanzwe avuga ko
ikintu cyose cyanditseho Amstel cyavanwaho.
Ibi
byatumye hibazwa niba hari icyo ‘brand’ yari yarashoye mu gitaramo yagezeho mu
bijyanye no kumenyekana no kugaragara imbere y’abitabiriye.
Ni
ikibazo gikomeye cyane ku bijyanye na sponsorship, kuko iyo sosiyete ishyize
amafaranga mu gikorwa runaka, iba itagamije gusa kugira izina ryayo ku rupapuro
rw’abafatanyabikorwa. Iba ishaka no kubona umusaruro mu buryo bwo kwamamaza,
kumenyekanisha brand no kugera ku bakiriya.
Iyo
brand ishyigikiye igitaramo, iba yiteze kubona inyungu zijyanye no kugaragara
kwayo, kugera ku bantu benshi, kwamamaza ibicuruzwa cyangwa serivisi zayo no
gukomeza kubaka umubano n’abakiriya.
Ni
yo mpamvu ikibazo cy’uko Amstel yaba yarashyize amafaranga muri iki gitaramo
ariko brand yayo ntigaragare ku rwego rushimishije gikwiye kwibazwaho.
Gusa, amakuru y’ibanze agaragaza ko bituruka mu kuba muri iki gihe, hashyizwe imbere kutamamaza inzoga, ari nayo iki gitaramo cyavuye ku kwitwa “Friends of Amstel” (Inshuti z’inzoga ya Amstel) cyikitwa “Diamond Platnumz Exprience.”
Polisi
y’u Rwanda iherutse gutangaza ko imyitwarire ibonwa nk’idakwiye mu tubari, utubyiniro, mu
bitaramo no mu bindi bibuga by’imyidagaduro itazongera kureberwa nk’ikibazo
cy’umuntu ku giti cye gusa, ahubwo ko n’abategura ibirori ndetse na ba nyiri
aho bibera bashobora kubibazwa.
Umuvugizi
wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabigarutseho ku wa 8 Kanama
2026, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwerekanaga abantu bafatiwe mu
byaha bitandukanye.
Yavuze
ko abantu bakodesha inzu zikorerwamo ibirori, utubari n’utubyiniro, hakabera
ibikorwa Polisi ibona nk’ibidakwiye, na bo bazajya babibazwa.
Ati:
“Abacuruza utubari, utubyiniro... imyitwarire mibi y’abantu bari aho
bazayibazwa na bo kuko ntabwo tuzagira abantu bari aho b’ibyomanzi batwawe
n’ikintu cyiswe gutwika.”
ACP
Rutikanga kandi yavuze ko Polisi izakorana n’abategura ibitaramo, aba-DJ
n’abandi bafite uruhare mu myidagaduro kugira ngo imyitwarire nk’iyo igabanuke.
Yagize
ati: “Uwo mwanda ntabwo tuwushaka, iryo co ntabwo turishaka, iyo myitwarire
ntabwo ikenewe mu Rwanda.”
Ibi
bivuze ko Guverinoma ishaka kwimura ikibazo cyo kureba gusa uwagaragaje
imyitwarire idakwiye, ahubwo hakarebwa n’uruhare rw’uwateguye igikorwa cyangwa
nyir’ahantu icyo gikorwa cyabereye.


