Dr Armin Ariana, impuguke mu by’imibonano
mpuzabitsina akaba na Perezida w’ishyirahamwe ry’abahanga mu mibonano
mpuzabitsina muri Queensland, Australia yagize ati, “kuba abashakanye cyangwa
abakundana badafite ubusabane bw’umubiri ni ibintu bibaho kenshi kurusha uko
benshi babyibwira.”
Ati: “Ibi bigaragara cyane cyane mu bashakanye
igihe kirekire, aho imibonano mpuzabitsina igenda igabanuka uko imyaka igenda
ihita.”
Nubwo bishoboka ko bombi baba bumvikanye ku
kudakora imibonano, akenshi ikibazo kiba gishingiye ku kutaringanira kw’irari
ry’imibonano hagati yabo, nk’uko Tanya Koens, impuguke mu mibanire n’imibonano
mpuzabitsina ukorera mu karere ka Northern Rivers/Bundjalung Nation, abivuga.
Nubwo kuganira kuri iyo mibonano ari intambwe ya
mbere yo kuyikora, si ko buri gihe byoroha. Koens ati: “Mpura n’abantu bamaze
imyaka 30, 40 babana, baragiye babonana mu bihe bikomeye, ariko ntibashobora
kuganira ku mibonano mpuzabitsina.”
Dr Ariana avuga ko ubushake bwo kutayikora cyangwa
impamvu ziturutse ku buzima bishobora gutuma imibonano mpuzabitsina idakorwa. Imwe
mu mpamvu zikunze kugaragara ni ukutumvikana ku rwego rw’irari hagati
y’abakundana.
Ati: “Niba bombi bumvikanye ko batayikora kandi
babyemeye by’ukuri, si ikibazo. Ariko igihe umwe ayishaka undi atayishaka,
haravuka icyuho gishobora guteza amakimbirane.”
Iyo icyuho cyabaye kinini, bivamo ubwigunge,
kwirengagizwa no kwangirwa, nk’uko abivuga.
Izindi mpamvu imibonano ishobora kugabanuka ni
Ibibazo by’ubuzima nk’indwara zidakira, impinduka mu misemburo, n’ingaruka
z’imiti. Kubura ubusabane bw’amarangamutima cyangwa amakimbirane atarakemutse. Umunaniro
n’umuvundo wo mu kazi cyangwa ubuzima bwa buri munsi. Impinduka mu buzima nko kubyara,
kujya mu gihe cya monopozu, cyangwa gusaza no Kutangana kw’irari hagati
y’abakundana.
Koens yongeraho ko impinduka ku mubiri nko kuribwa
cyangwa ubumuga bishobora gutuma imibonano igabanuka.
Tracey Rovere, impuguke mu mibanire n’ubujyanama ikorera
Wollongong/Woolyungah, ivuga ko iyo umuntu adakora imibonano, atanabishaka uko
byagenda kose.
Ariko yongeraho ko imibonano ifite akamaro, kuko
ifasha umubiri gukora imisemburo ituma umuntu yisanga mu munezero n’ubusabane. Ati:
“Abantu bakora imibonano kuko ibaha kumva bishimye, batabikora baba biyatse amahirwe
yo kubona oxytocin n’indi misemburo y’ibyishimo.”
Dr Ariana avuga ko rimwe na rimwe abashakanye
bashobora kugirana amasezerano yo kudakora imibonano, kandi bagakomeza kubana
neza.
Ati: “Si uko baba bafite ikibazo, ahubwo ni icyemezo bafashe ku bushake kandi
kibagirira akamaro.”
Nyamara ubushakashatsi bwo muri 2025 bwakozwe ku bantu
barenga 2,100 babana nk’umugabo n’umugore, bwagaragaje ko abari mu mubano
udashingiye ku mibonano, ariko babyishimiye bombi, ari 2.3% gusa.
Dr Ariana asobanura ko ibi bidatanga ishusho mbi,
ahubwo bisaba kumvikana no kuganira cyane kugira ngo bikore.
Koens we asanga ari byiza kwibaza impamvu imibonano
itavugwaho rumwe. Ati:
“Kuki tuyihakana? Nuko bigoye kuyivugaho cyangwa kuyishyira ku murongo?”
Yongeraho ati: “Kwihisha ni uburyo bwa mbere abantu bakoresha mu kwirinda
gukemura ibibazo by’iyo mibonano.”
Ku bashaka kongera ubusabane, Koens asaba gutangira
bibanda ku bishoboka, atari ibintu byose.
Ati: “Imibonano ntigomba gusobanurwa nko guhuza
igikorwa cya nyuma mu buriri. Hari uburyo bwinshi bwo gukora imibonano no
kugaragaza urukundo hadakoreshejwe igitsina imbere mu kindi.”
Ati: “Uruhu rwawe ni ahantu hiyumva; mushobora
gusomana, kwikora gahoro gahoro. Kuba uri mu mibonano ntibisaba gukora ibintu
byose rimwe.”
Asaba abashakanye kuganira ku gikwiye uwo munsi:
Ese ni ugusomana gusa? Ni ugukora massage? Cyangwa ni ugutera akabariro?
Ati: “Abantu benshi batekereza ko iyo umugabo
abasomye aba ashaka byose, kandi we ntabyifuza, si ko bimeze. N’iyo mwaba
musomanye gusa, bifasha kugumana ubusabane bw’umubiri.”
Rovere we avuga ko imibonano ishobora kongera
ubusabane bw’amarangamutima, nubwo hari ababanza kuganira neza kugira ngo
bazongere kwinjira muri bwa busabane.
Dr Ariana asoza agira inama abafite ikibazo cy’uko
badakora imibonano mu rukundo. Ati “Niba uri mu rukundo rutarangwamo imibonano
kandi wumva uri wenyine, ntibyerekana ko watsinzwe. Ni ikimenyetso cy’uko
mukwiye kuganira, kongera kwegerana, cyangwa gusaba ubufasha. Nta gisubizo
rusange kibaho, ik’ingenzi ni ukureba niba bikubereye.”