Iyi raporo yiswe Persecuted and Forgotten? A Report on Christians Oppressed for Their Faith 2024–2026, yasohotse ku wa 27 Ukwakira 2026, ishingiye ku makuru yakusanyijwe hagati ya Kanama 2024 na Kamena 2026.
Muri iyo raporo, ACN ivuga ko Abakirisitu bagera kuri miliyoni 413 baba mu bihugu birangwa n’ihohoterwa rikomeye aho batabona uburenganzira ku mudendezo wo gusenga, mu gihe miliyoni 220 muri bo bahura n’itotezwa rikomeye mu buryo butaziguye.
Afurika ikomeje kugaragaramo ihohoterwa rikomeye
Raporo igaragaza ko Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ikomeje kuba hamwe mu duce tw’isi turangwamo ibikorwa by’imitwe y’intagondwa.
Ibihugu bitandatu mu 10 byibasiwe cyane n’iterabwoba ku isi birimo: Burkina Faso, Niger, Nigeria, Mali, Somalia na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri Nigeria, raporo ivuga ko ibitero by’imitwe yitwaje intwaro byangije imidugudu myinshi kandi bigatuma abantu barenga miliyoni 3.5 bava mu byabo, bakimukira mu bindi bice by’igihugu.
Ivuga kandi ko mu gitero cyabereye i Yelewata, Abakirisitu barenga 200 bishwe mu ijoro rimwe, nk’uko imibare yatanzwe muri iyo raporo ibigaragaza.
Muri Burkina Faso, imitwe y’intagondwa ifitanye isano na Al-Qaeda ishinjwa kugenzura ibice binini by’igihugu. Raporo ivuga ko Abakirisitu bagiye bibasirwa, barimo abagabo 26 bivugwa ko biciwe mu gace ka Diyosezi ya Nouna.
Muri Mozambique, cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado, imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na Leta ya Kiyisilamu yakomeje kugaba ibitero kuva muri 2017. Raporo igaragaza ko Abakirisitu barenga 1,000 biciwe muri ibyo bitero, abandi bagashimutwa cyangwa bagahatirwa kuva mu byabo.
Muri Aziya, abenshi babuzwa uburenganzira bwo gusenga
Raporo igaragaza ko mu bihugu bimwe byo muri Aziya, Abakirisitu bahura n’itotezwa rikorwa n’ubutegetsi, mu gihe ahandi bahura n’ivangura n’ihohoterwa rishingiye ku bwiganze bw’abaharanira imyemerere runaka.
Muri Koreya ya Ruguru, ababarizwa mu idini rya Gikristo bahatirwa gusengera mu ibanga rikomeye. Abafashwe bashobora gufungwa, gukorerwa iyicarubozo cyangwa guhatirwa gukora imirimo ivunanye.
Mu Bushinwa, raporo ivuga ko amadini ashyirirwaho amategeko n’ubugenzuzi bukomeye, harimo no kugenzura ibikorwa by’amadini bikorerwa kuri murandasi. Amatorero atemera gukurikiza amabwiriza ya Leta ashobora guhura n’ifatwa ry’abayoboke bayo, ifungwa ry’insengero cyangwa irindi hohoterwa.
Mu Buhinde, raporo ivuga ko habaye ibikorwa birenga 700 by’ihohoterwa byibasiye Abakirisitu muri 2025. Yerekana ko imvugo z’urwango n’amategeko abuza guhindura idini mu bice bimwe by’igihugu bikomeje guteza impungenge.
Muri Pakistan, Abakirisitu n’abandi bantu bo mu madini adakomeye bahura n’ibibazo birimo gushimutwa kw’abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure, guhatirwa guhindura idini no gushyingirwa ku gahato.
Mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Amerika y’Epfo haracyari impungenge
Muri Siriya, Abakirisitu bakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke nyuma y’imyaka myinshi irangwa n’intambara n’abaturage benshi bahunze igihugu.
Raporo igaragaza ko igitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe ku Kiliziya ya Mar Elias y’Aborutodogisi b’Abagereki i Damasiko ku wa 22 Kamena 2025 cyahitanye abantu 25, abandi barenga 60 barakomereka.
Muri Nicaragua, raporo ivuga ko ubutegetsi bwa Perezida Daniel Ortega bwafatiye ingamba Kiliziya Gatolika zirimo kuzambura imitungo, gufunga ibigo bimwe by’amadini no kwirukana bamwe mu bihayimana.
ACN iraburira isi kwirinda kwirengagiza itotezwa
Raporo ya ACN inenga ko ihohoterwa rikorerwa Abakirisitu ridahabwa umwanya ukwiye mu itangazamakuru mpuzamahanga.
Archbishop Ettore Balestrero, uhagarariye Vatikani mu Muryango w’Abibumbye, yavuze ko urwango rukorerwa Abakirisitu akenshi rudahabwa agaciro gakwiye cyangwa rukirengagizwa n’itangazamakuru.
Raporo ishimangira ko mu gihe kiliziya yatewe cyangwa Abakirisitu bakicwa, hakwiye kurebwa impamvu zose z’icyo gikorwa, harimo n’uruhare rw’imyemerere, aho kwibanda gusa ku makimbirane ashingiye ku moko, ubutaka cyangwa politiki.
Iyi raporo kandi igaruka ku buhamya bwa Solomon Ako, Umukirisitu w’imyaka 33 wo mu majyaruguru ya Nigeria washimuswe n’abarwanyi b’intagondwa. Yavuze ko we n’abandi bari bafashwe bagakubitwa kandi bagahatirwa guhindura idini.
Ako yavuze ko amasengesho yabafashije gukomeza kugira icyizere mu gihe bari bafunzwe.
Yagize ati: “Buri joro, igihe abadushimuse babaga basinziriye, twarasengaga. Twasengaga tuzi ko tutari twenyine, ko Imana yari kumwe natwe kandi ko hari abantu batari kudutererana. Ibyo ni byo byaduhaye imbaraga zo kwihangana icyo gihe, kandi ni na byo bikomeje kudukomeza kugeza uyu munsi.”
ACN isanga kumenya ibibazo by’Abakirisitu bahura n’itotezwa ari intambwe ikomeye mu kubarengera no kubafasha kubona uburenganzira bwabo bwo gusenga no gukurikiza imyemerere yabo mu bwisanzure.