Kuva
ejo ku Cyumweru, abakozi ba MONUSCO batangiye guhungira mu Rwanda kubera imirwano iri kubera i Goma.
Abagera
kuri 660 nibo bagize icyiciro cya mbere cyamaze kugera i Kigali, bakaba bagiye
kwitabwaho mu buryo bwo kubona ibyo kurya n’aho kuba mu gihe betegereje ko
bahabwa ubundi bufasha bwisumbuye.
Abahageze
babanzaga gufata amazi yo kunywa hanyuma bakajya kwiyandikisha kugira ngo
bafashwe.
Ikindi cyiciro cya Kabiri kirakomeza kuza n’aho izindi mpunzi zo zirakomeza kuba ziri i
Rubavu no mu bindi bice bitandukanye by’Igihugu cy’u Rwanda mu gihe bategereje
ko imirwano ihosha bagasubira mu gihugu cyabo.
Ku
rundi ruhande, imirwano irakomeje i Goma aho abasirikare bake bari basigaye
bagerageje kurwana na M23 mu rwego rwo gukomeza kwirwanaho dore ko bamwe muri
abo bamanitse amaboko.
Abarenga 660 baraye i Kigali nyuma yo guhunga imirwano iri kubera i Goma
Abageze i Kigali babaruwe
Reba amashusho y'abakozi ba UNESCO bagera i Kigali