Aba bakozi bigishijwe amateka ya Ntarama mbere ndetse no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma yo gusobanurirwa amateka, abakozi b'iyi kompanyi bunamiye imibiri y'inzirakarengane zishyinguwe muri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata 2022, mu gihe mu Rwanda ndetse no ku Isi yose bakiri mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA, yabwiye itangazamakuru ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa cy’ingenzi kuko kumenya amateka ari yo nzira yo kwirinda ko ibyabaye byakongera kubaho ukundi. Ati “Gusura urwibutso nka CANAL+ ni ingenzi cyane kuko ni uguha icyubahiro inzirakarengane zabuze ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no gufata mu mugongo abakozi bacu babuze ababo, tukabereka ko batari bonyine. Ni ingenzi cyane kandi kwigira ku mateka y’ibyabaye kugira ngo bitazongera kubaho ukundi."
Aime Umutoni, umuyobozi wa CANAL Olympia mu Rwanda nawe yakanguriye urubyiruko kurushaho kwiga amateka yaranze igihugu kuko ari byo bizabafasha guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Uretse gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu kandi, umuyobozi wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA yagiranye ibiganiro na Valerie Mukabayire, umuyobozi wa AVEGA Agahozo, aho yigishijwe amateka y’uyu muryango, uko washinzwe ndetse n’imikorere yawo ndetse banaganira imikoranire na CANAL+ RWANDA.
Abakozi ba CANAL + RWANDA basuye Urwibutso rwa Ntarama