Minisiteri y’Uburezi
yatangaje ko abanyeshuri 89,1% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri
yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025.
Kuri uyu wa Mbere tariki
ya 1 Nzeri 2025, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu bakandida 106.418
biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, ababashije
kubikora ari 106.079.
Muri bo ababashije
gutsinda [ni ukuvuga abagize byibura 50%] ni 89%, aho abahungu batsinze ku
kigero cya 93,5% naho abakobwa batsinda kuri 85,5%.
Mu banyeshuri bigaga
uburezi rusange, hiyandikishije 61.942 hakora 61.737; muri bo abatsinze ni
83,8%.
Mu bigaga Tekiniki,
Imyuga n’Ubumenyingiro abakoze ikizamini cya Leta ni 36.141 hatsinda 35.393
bahwanye na 98%.
Uko abanyeshuri batsinze
ukurikije amasomo bigaga, ni uko mu 41.182 bigaga siyansi, abatsinze ni 81,45%;
abigaga ubumenyamuntu 10.091 hatsinze 90,78%; naho mu bigaga indimi 10.410
hatsinze 86,1%.
Uturere twahize utundi mu
gutsindisha neza ni Kayonza yatsindishije ku kigero cya 96.9%, ikurikirwa na
Kirehe ku kigero cya 95.6%, Rulindo ku kigero cya 94.9%, Ngoma ku kigero cya
93.8% na Nyamasheke ku kigero cya 93.5%. Ni mu gihe Akarere ka Kamonyi ari ko kaza inyuma y'utundi.