Abakoresha za 'Apulikasiyo' mu gushaka abakunzi bisanga mu ruziga ruhora rwisubiramo

Urukundo - 28/06/2026 6:52 PM
Share:
Abakoresha za 'Apulikasiyo' mu gushaka abakunzi bisanga mu ruziga ruhora rwisubiramo

Urayishyiramo, uyisibe, wongere uyisubizemo. Ubushakashatsi bwerekana ko abakoresha porogaramu zo gushaka abakunzi bakunze kwisanga mu ruziga rwisubiramo rubatera umunaniro, irungu no kwiheba.

Abantu benshi batangira gukoresha porogaramu zo gushaka abakunzi bizeye ko zizabafasha kubona uwo bazabana. Ariko nyuma y'igihe, bamwe basanga bamara amasaha bareba imyirondoro y'abantu batandukanye, bagirana ibiganiro bitagera ku ntego, bakumva bananiwe maze bagakuraho izo porogaramu. Nyuma y'igihe bongera kuzisubizaho bizeye ko ibintu bizahinduka, ariko bagasubira muri rwa ruziga.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2024 bukurikirana abakoresha izi porogaramu amagana mu gihe cy'amezi atatu bwerekanye ko uko igihe cyagendaga gihita, benshi bagaragazaga ibimenyetso by'umunaniro wo mu mutwe. Ibyo birimo gucika intege mu marangamutima, kubura icyizere no kumva ko ibyo bakora bidatanga umusaruro.

Undi mwanzuro wasohowe na Liesel Sharabi, umushakashatsi muri Arizona State University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wasesenguye ubushakashatsi bwamaze imyaka 17 bukorewe ku bantu bagera ku 26,000, wagaragaje ko abakoresha porogaramu zo gushaka abakunzi bafite ibyago byinshi byo kugira ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe kurusha abatazikoresha.

Muri ibyo bibazo harimo agahinda gakabije, guhangayika, irungu no kwiheba. Abahanga bavuga ko izi porogaramu zongera igitutu cyo guhora ushaka umuntu mukwiranye, bikaba byatuma bamwe bumva ko ikibazo kiri muri bo igihe batabona uwo bashaka.

Basaba abantu kudashingira gusa kuri izi porogaramu mu gushaka umukunzi, ahubwo bakagerageza no kubaka umubano binyuze mu buzima busanzwe, bakagena igihe bamara bazikoresha kandi bakazifataho ikiruhuko igihe batangiye kumva zibabangamiye.



Ubushakashatsi bwerekana ko abakoresha porogaramu zo gushaka abakunzi bakunze kwisanga mu ruziga rwisubiramo rubatera umunaniro, irungu no kwiheba



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...