Abakoresha MoMoApp bashyizwe igorora muri iki gihe cy’iminsi mikuru

Kwamamaza - 16/12/2025 1:23 PM
Share:

Umwanditsi:

Abakoresha MoMoApp bashyizwe igorora muri iki gihe cy’iminsi mikuru

Mobile Money Rwanda Ltd (MoMo Rwanda) yatangije poromosiyo nshya igamije gushimira no gushishikariza abakoresha MoMoApp kwifashisha uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka.

Muri iyi poromosiyo, abakoresha MoMoApp bazajya bahabwa angana 5% ku mafaranga bishyuye ibintu bitanu bya mbere bakoze bakoresheje MoMoPay mu munsi umwe.

Kugira ngo uyungukireho, umukiliya asabwa kwishyura ku bacuruzi batanu batandukanye bakoresha MoMoPay mu munsi umwe, maze ugasubizwa ayo mafaranga angana na 5% akakugeraho mu buryo bwikora. Iyi poromosiyo izageza ku wa 31 Ukuboza 2025.

Umuyobozi Mukuru wa MoMo Rwanda, Chantal Kagame, yavuze ko iyi gahunda igamije gufasha Abanyarwanda benshi bafite telefone zigezweho kumenyera no gukoresha MoMoApp mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Yagize ati: “Turashaka ko buri Munyarwanda ufite smartphone agira amahirwe yo kwibonera uburyo MoMoApp yoroshya ubuzima. Aya mafaranga bazajya basubizwa azatanga inyungu zihuse ku bakiliya, ikanabafasha kumenyera kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga, cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru kiba kirimo urujya n’uruza rwinshi.”

MoMoApp ifasha abayikoresha kohereza no kwakira amafaranga, kwishyura abacuruzi n’inyemezabwishyu zitandukanye, kwimurira amafaranga kuri konti za banki no kuzikuraho, kwakira no kohereza amafaranga aturutse hanze y’igihugu, ndetse no gucunga neza ibikorwa by’imari bya buri munsi mu buryo bwizewe kandi bworoshye.

Mu gusoza umwaka, MoMo Rwanda yashimiye byimazeyo abakiliya bayo n’abafatanyabikorwa ku bw’icyizere n’ubufatanye bakomeje kuyigaragariza, ibifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya wa 2026 wuje imigisha.

Ishyura ukoresheje MoMoApp usubizwe 5% by'ayo wakoresheje

Ishyura kuri Code ukoresheje MoMoApp usubizwe 5%


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...