Muri
iyi poromosiyo, abakoresha MoMoApp bazajya bahabwa angana 5% ku mafaranga bishyuye
ibintu bitanu bya mbere bakoze bakoresheje MoMoPay mu munsi umwe.
Kugira
ngo uyungukireho, umukiliya asabwa kwishyura ku bacuruzi batanu batandukanye
bakoresha MoMoPay mu munsi umwe, maze ugasubizwa ayo mafaranga angana na 5%
akakugeraho mu buryo bwikora. Iyi poromosiyo izageza ku wa 31 Ukuboza 2025.
Umuyobozi
Mukuru wa MoMo Rwanda, Chantal Kagame, yavuze ko iyi gahunda igamije gufasha
Abanyarwanda benshi bafite telefone zigezweho kumenyera no gukoresha MoMoApp mu
bikorwa byabo bya buri munsi.
Yagize
ati: “Turashaka ko buri Munyarwanda ufite smartphone agira amahirwe yo
kwibonera uburyo MoMoApp yoroshya ubuzima. Aya mafaranga bazajya basubizwa azatanga
inyungu zihuse ku bakiliya, ikanabafasha kumenyera kwishyura hifashishijwe
ikoranabuhanga, cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru kiba kirimo urujya
n’uruza rwinshi.”
MoMoApp
ifasha abayikoresha kohereza no kwakira amafaranga, kwishyura abacuruzi
n’inyemezabwishyu zitandukanye, kwimurira amafaranga kuri konti za banki no
kuzikuraho, kwakira no kohereza amafaranga aturutse hanze y’igihugu, ndetse no
gucunga neza ibikorwa by’imari bya buri munsi mu buryo bwizewe kandi bworoshye.
Mu gusoza umwaka, MoMo Rwanda yashimiye byimazeyo abakiliya bayo n’abafatanyabikorwa ku bw’icyizere n’ubufatanye bakomeje kuyigaragariza, ibifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya wa 2026 wuje imigisha.

Ishyura ukoresheje MoMoApp usubizwe 5% by'ayo wakoresheje


Ishyura kuri Code ukoresheje MoMoApp usubizwe 5%
