Abakoresha ‘Bus’ rusange mu Mujyi wa Kigali biyongereyeho 35%

Amakuru ku Rwanda - 08/05/2026 1:30 PM
Share:

Umwanditsi:

Abakoresha ‘Bus’ rusange mu Mujyi wa Kigali biyongereyeho 35%

Abaturage bakoresha ‘Bus’ rusange mu Mujyi wa Kigali biyongereyeho 35% nyuma y’amavugurura amaze iminsi akorwa mu rwego rwo kunoza serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, nyuma yo kuganiriza urubyiruko mu gitaramo cya Gen-z Comedy cyabereye i Kigali ku wa 7 Gicurasi 2026.

Ni igitaramo kandi cyasusurukijwe n’abanyarwenya batandukanye barimo Pilate na Patrick Rusine, mu gihe umuhanzi mu njyana gakondo Ruti Joel na we yaririmbye indirimbo ze zamamaye zirimo “Cunda” iri kuri Album ye “Musomandera”.

Uwihanganye yavuze ko amavugurura yashyizwe mu ngendo za ‘Bus’ mu Mujyi wa Kigali yatanze umusaruro ugaragara, cyane cyane ku gihe abantu bamara bategereje n’uburyo serivisi zitangwa.

Yagize ati “Kuva twashyiraho amavugurura yo gutwara abantu muri 'Bus' mu Mujyi wa Kigali habayeho impinduka nyinshi cyane zigamije mu gutuma abakoresha za 'Bus' bagenda neza kurushaho.

Na mbere yo gushyiraho inzira za 'Bus' mu mezi ane yari ashize, icya mbere cyo kumenya, kubera 'Bus' zihagarukira ku gihe, kubera 'Bus' zitagitinda ku cyapa, zifite ingengabihe izwi, zitagipakira abantu cyane, twabonye Abanyarwanda barenga 35% biyongereye bava ku bihumbi 180 bari bageze ku bihumbi 230 ku munsi."

Akomeza avuga ko no mu cyumweru kimwe nyuma yo gushyiraho imirongo mishya ya ‘Bus’ igenda buri minota itanu, hiyongereyeho abandi bagenzi bagera ku 10,000.

Uyu muyobozi yavuze ko amavugurura yatumye umuvundo w’abantu bategereje ‘Bus’ ugabanuka, ndetse n’igihe zimara mu muhanda kiragabanuka, bityo serivisi ikagenda neza kurushaho.

Yongeyeho ko gahunda ari ugukomeza kwagura iyi mirongo ya ‘Bus’, ndetse bikazagezwa no mu yindi mijyi yo mu Rwanda.

Uwihanganye Jean de Dieu yanagaragaje ko hari guteganywa gukoresha ikoranabuhanga rizafasha abaturage kumenya igihe ‘Bus’ igerera ku cyapa, mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi.

Yasabye urubyiruko gukoresha cyane ‘Bus’ rusange, cyane cyane muri iki gihe ibiciro bya lisansi (petrol) bigenda bizamuka, avuga ko ari uburyo bufasha kugabanya ibihombo n’ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.

Ati: “Turabona ko ikoreshwa rya essence na mazutu rigenda rigabanuka ugereranyije n’uko byari bimeze, ariko turabasaba gukomeza gukoresha uburyo bwa ‘Bus’ rusange kuko bufite akamaro kanini.”


Ambasaderi Uwihanganye Jean de Dieu avuga ko amavugurura muri ‘Transport’ atangiye gutanga umusaruro ugaragara i Kigali. Aha yaganiraga na Fally Merci utegura ibitaramo by'urwenya bya Gen-z Comedy biba kabiri mu kwezi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...