Rifat na Ahmed Ali bo mu mujyi wa Southampton bari barahaye uwo mwubatsi akazi ko kwagura igice cyo hasi cy’inzu yabo. Bashakaga ko imiterere yayo iborohereza gukurikiranira hafi abana babo batatu, barimo Adam ufite autism.
Ahmed yagize ati: “Twashakaga guhindura inzu kubera autism ya Adam, kuko imiterere yayo itajyanye neza n’ibyo abantu batumva bakeneye.”
Icyakora, imirimo ntiyagenze uko babyifuzaga. Umwubatsi yatangiye kudindiza akazi, agenda asaba andi mafaranga ndetse abashakanye bavuga ko hari ibikoresho bishyuye bitigeze bigera ku rugo.
Amaherezo, uwo mwubatsi yaragiye, asiga inzu ifite insinga z’amashanyarazi zigaragara, inkuta zangiritse, hasi hatarangijwe ndetse n’igikoni cyarasenywe. Umuryango wamaze amezi atatu uteka mu byumba.
Rifat yagize ati: “Yadusenyeye inzozi, yangiza inzu yacu, adusigira aka kajagari.”
Kubera ko batari bagifite ubushobozi bwo kwishyura andi mavugurura, abana babo Ishmael, Hibba na Adam bakomeje kubana n’ababyeyi babo muri iyo nzu yari itameze neza.
Ibibazo byaje gukomera ubwo uwo mwubatsi yagarukaga ku rugo abasaba andi mafaranga. Umuryango wahamagaye polisi, maze hemezwa ko atagombaga kongera kuhagaragara.
Nyuma yo gusura urugo rwabo, Nick Knowles, uyobora gahunda ya BBC One yitwa DIY SOS, yabonye ko kurubamo bishobora guteza umuryango akaga. Yabasabye kwimuka mu gihe cyo kuvugurura inzu.
Nyuma y’ibyumweru bitatu, yagarutse aherekejwe n’abubatsi, abapompe n’abahanga mu mashanyarazi. Abantu 150 bitabiriye igikorwa cyo kuvugurura urugo rw’uyu muryango.
Imirimo yari iteganyijwe kumara amezi atandatu yarangiye mu minsi irindwi gusa. Hashyizweho ibikoresho by’ikoranabuhanga byagenewe korohereza uyu muryango, harimo amatara ashobora kubamenyesha igihe abana barira cyangwa bataka ndetse n’igikoresho cy’umuriro gitanga umutingito aho gutanga amajwi.
Igihe Rifat na Ahmed basubiraga mu rugo rwabo, amarira y’ibyishimo yarabatembye. Ahmed yavuze ko ibyo babonye byarenze kure ibyo bari biteze. Ati: “Ni nziza cyane. Irashyushye, iramurika. Muri abantu beza cyane.”
Yongeyeho ati: “Birerekana ibyo abantu bashobora gukora iyo bishyize hamwe.”
Rifat na we yashimiye abatanze umusanzu mu kubafasha kongera kugira urugo, avuga ko atashoboraga kwemera ko inzu yabo yari yarasenyutse yari yongeye kuba ahantu heza ho gutura.
Nyuma y’iki gikorwa, Nick Knowles yavuze ko uru rugendo rwerekanye akamaro ko abantu gufashanya, cyane cyane ku miryango ihuye
n’ibibazo bikomeye
.






Umuryango w’abashakanye batumva wo mu Bwongereza wasubijwe mu byishimo nyuma y’uko abakorerabushake 150 bafashije kuvugurura inzu yabo yari yarasizwe imeze nabi n’umwubatsi wari umaze kubasaba amapawundi 72,000, hafi miliyoni 120 Frw
