Izi gahunda zombi
zitanga icyizere cyo gutuma uruganda rwa sinema mu Rwanda rubasha gukora filime
zigezweho, zinashobora guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Umuyobozi
w'Inama y'Igihugu y'abahanzi, Marie France Niragire, yabwiye InyaRwanda ko aya
mahirwe abaye intambwe ikomeye mu kurushaho guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda,
cyane cyane uruganda rwa filime.
Abari muri Korea –
Busan: Gusobanukirwa uburyo bugezweho bwo gutegura film
Itsinda
ry’abanyarwanda umunani barimo Tuyisenge Aimé Valens, Nyiramana Umuhire Iness,
Umuhire Alain Gilbert, Uwizeye Uwera Annette, Urusaro Kalimba Sharon,
Dusabimana Israel, Muhorakeye Françoise, na Dusabejambo Marie Clémentine bari
mu rugendoshuri muri Busan, Korea y’Epfo.
Iyi
gahunda iri gukoranwa n’imikoranire y’inzego zirimo KOICA, Minisiteri
y’Urubyiruko ndetse n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Inama y’Igihugu y’Abahanzi (Rwanda
Arts Council), na Rwanda Film Federation.
Uyu
mwitozo ugaruka cyane ku byiciro bibiri by’ingenzi mu ikorwa rya film: Pre-production
(itegurwa rya filime) na Production (ikorwa ryayo). Ibi ni ibice bikunze
kwirengagizwa cyangwa gukorwa ku rwego rudahagije mu Rwanda, nyamara ari bwo
shingiro ry’uko filime igerwaho neza ku rwego mpuzamahanga.
Abari
muri Busan kandi bazasura ibigo bikomeye bikora filime, bizwi nka “maison de
production”, barebe uburyo zitunganywa hifashishijwe ikoranabuhanga n’inzego
ziteye imbere. Hazanigwa uburyo bwo gukora film zishingiye ku muco
n’ubuvanganzo nyarwanda kugira ngo “filime zacu zirusheho kugira umwihariko” nk’uko
bivugwa na Niragire Marie France.
Ntibigarukira
aho, kuko abagiye bazahabwa amahirwe yo guhura n’abandi bakora filime ku rwego
mpuzamahanga, bagasangira ubunararibonye ndetse no kureba uburyo bashobora
gukorana.
Bazanasura
ibyiza nyaburanga bya Korea no kureba uko bakoresha ikoranabuhanga mu guteza
imbere ubukerarugendo, ibintu bizafasha no gutekereza uko ibyakoreshwa mu
Rwanda mu guteza imbere gahunda ya “Visit Rwanda”.
Abari muri Uganda:
Guhuza sinema n’isoko rigezweho rya Online Market
Mu
gihe abandi bari mu gice cy’itegurwa no kwagura ubumenyi, itsinda ry’abandi
banyarwanda bane barimo Mugisha James, Dusabimana Appolos, Mugeni Clarisse, na
Akimana Clovis bo bari muri Uganda aho bitabiriye ‘Festival’ ibera i Kampala
yibanda ku kumurika isoko rya sinema hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Iyi
gahunda iterwa inkunga na UNESCO, yibanda ku bihugu bigize Afurika
y’Iburasirazuba. Iri soko ry’amafilimi rishingiye ku buryo bushya bwo gucuruza
no kugeza film ku baguzi binyuze kuri ‘online platforms’, nk’uko bikorwaho na
Netflix n’izindi.
Niragire
ati “Binyuranye no gushyira filime kuri YouTube gusa. Iri soko ryitezweho
gutuma abanyarwanda bakora filime babasha kuyagurisha, bagakuramo inyungu
ndetse bagakomera ku isoko ryo muri Afurika.”
Marie
France Niragire avuga ko iyi gahunda ifite akamaro gakomeye ku ruganda rwa
sinema mu Rwanda, kuko irazazamura ireme rya filime, ikazanira abahanzi isoko
mpuzamahanga, bityo ubuhanzi bugatanga umusanzu ufatika mu bukungu bw’igihugu.
Yagize
ati: “Niba dushoboye gutegura filime ku rwego rwo hejuru, tukagira n’isoko
twayicururizaho, sinema yacu izazamuka, kandi igihugu cyunguke cyane mu
bukerarugendo, umuco ndetse n’ubukungu muri rusange.”
Icyizere ku
ruganda rwa sinema nyarwanda
Izi
ngendo zombi zigaragaza isura nshya y’aho sinema nyarwanda ishobora kugana mu
gihe cy’ahazaza. Binyuze mu bufatanye n’inzego zitandukanye, ndetse no gukorana
n’ibihugu byateye imbere mu buhanzi, uruganda rwa filime mu Rwanda ruri ku
rugendo ruba rushya rwo kuba icyitegererezo muri Afurika.
Nubwo
urugendo rukiri rurerure, intambwe nk’izi zishingiye ku mahugurwa, ubufatanye,
isoko ryagutse n’imikoranire n’urwego rw’ubukerarugendo, ni ingirakamaro ku
buryo sinema nyarwanda ishobora kuzagera aho iba kimwe mu bisonga by’iterambere
ry’igihugu – nk’uko bimeze mu bihugu byinshi byateye imbere aho ubuhanzi bugira
uruhare runini muri politiki, ubukerarugendo, umuco n’ubukorikori.
Bamwe
mu Banyarwanda bitabiriye urugendoshuri muri Busan, Korea y’Epfo, aho biga
uburyo bugezweho bwo gutegura no gukora filime
Dusabimana Israel, Tuyisenge Aime Valens wamamaye muri filime zirimo 'Impanga' na bagenzi be basobanurirwa uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa
mu ma “studios” ya sinema yo ku rwego mpuzamahanga
Abitabiriye
amahugurwa ya KOICA baganira ku isano iri hagati ya sinema n’iterambere
ry’ubukerarugendo.
Abanyarwanda
bitabiriye festival yo kumurika isoko rya filime rishingiye ku ikoranabuhanga,
i Kampala muri Uganda
Izi
ngendo zombi zitezweho guhindura isura ya sinema nyarwanda, mu myigire, mu
micururize no mu kwagura ubufatanye
Marie
France Niragire avuga ko izi gahunda ari inkingi y’ahazaza h’ubuhanzi bufasha
mu bukungu n’umuco w’igihugu