Dore uko amavuta yo gutekesha afasha umusatsi gukora no gukomera nk’uko urubuga Afrique Femme rubitangaza:
-Kuwubyibushya : N’ubwo ingaruka zidahita zigaragara ako kanya ariko iyo woze amavuta akomoka ku bihingwa nk’ay’ibihwagari, olive, soya n’ibindi uko iminsi ishira umusatsi wawe ugenda ubyibuha.
-Gusa neza no kurambuka : Hari abantu bagira umusatsi niyo waba ari mwinshi ukabona uhora usa nabi ntunarambuke ko umuyaga uhuhe unyeganyege. Icyo gihe wakoresha uburyo bwo kurya ukaraba mu mutwe ukoresheje amavuta y’ibimera.
-Kuwurinda gucika : Haba ku musatsi udefirije no ku musatsi utadefirije hose amavuta awururinda gucika.
-Kurinda abantu bashya cyane igihe badefiriza : ku bantu bashyira produits mu mutwe bagashya mu mutwe, umusatsi utarshya iyo bimenyereje kujya bakaraba mu mutwe bakoresheje amavuta icyo kibazo kirakemuka.
-Uko gukaraba amavuta mu mutwe bikorwa
Ntabwo gukaraba amavuta bivuze kuyakoresha nk’amazi ahubwo urayafata ugasiga mu mutwe hose ugenda umasa gahoro gahoro mu musatsi warangiza ukabireka bikamaramo isaha ugakarabamo n’amazi bisanzwe.
Ku bafite imisatsi myinshi ni byiza ko bagenda basiga amavuta uruhande rumwe bakabona gufata urundi.
Byaba byiza kandi upfutse mu mutwe hakazamo ubushyuhe nibwo amavuta yinjira agakora neza. Ikindi kandi ntugatekereze ko imyanda yatuma amavuta adakora neza ngo ubanze ukarabemo. Jya uyasigamo mbere yo gukaraba ukarabire rimwe ukoreshe shampoo amavuta ashiremo neza kuko umurimo wayo aba yamaze kuwukora.
Niba rero wari ufite umusatsi wakunaniye, wakoresha amavuta usanzwe utekesha ukaba wagira umusatsi mwiza bitakugoye. Buri uko ugiye gukaraba mu mutwe wajya ukoresha ubu buryo.
