Abakobwa: Uko wakoresha indabyo z’amaroza ukagira uruhu rwiza

Ubuzima - 12/02/2022 9:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Abakobwa: Uko wakoresha indabyo z’amaroza ukagira uruhu rwiza

Indabo z'amaroza zifite akamaro kenshi cyane karimo nko gutuma aho ziri hasa neza no kuhahumuza, izi ndabo kandi zikaba ziza ku isonga mu gufasha abakobwa n'abagore mu gukesha uruhu rwabo.

Indabyo z’amaroza ni indabyo nziza zakunzwe cyane mu bihe byo ha mbere aho wasangaga abantu benshi bazifite mu busitani bwawo ugasanga zongera ubwiza ndetse zikanahumura neza mu busitani. Byagaragaye rero ko izi ndabyo zidafite umumaro wo kugaragara neza gusa aho ziteye, ahubwo zifashishwa mu bwiza haba mu gukora amavuta n’imibavu ndetse nawe ubwawe ukaba wakikorera umuti watuma uhorana uruhu rufite itoto ukoresheje indabyo z’amaroza.

Dore uko wabigenza ukikorera uwo muti mu ndabo z’amaroza nk'uko urubuga Her Beauty rubitangaza:

Igihe indabo zawe z’amaroza zaba iz’umweru, umutuku cyangwa se andi mabara zarabije, zinduka mu gitondo igihe ibimera biba bigifite urume usorome indabyo ebyiri cyangwa se rumwe ku buryo uri bubone amazi yuzuye ikiyiko y’urwo rurabo. Ushobora no kuyakuraho utarusoromye ngo urwangize.

Nyuma yo kubona amazi yavuye ku rurabyo rw’iroza, ukaraba neza mu maso ayo mazi ukayisiga mu maso nk’amavuta ntugire ikindi uza kwisiga

Ayo mazi y’urume uramutse utayabonye ufata amazi make nka ml 100 ukayashyiramo ururabyo rw’iroza rukiri rushya ukabitereka ku ziko bikamara iminota 5 bibira ayo mazi ukayisiga nk’amavuta mu maso no ku ijosi hose ariko yamaze guhora cyangwa se ari akazuyazi.

Ayo mazi abikwa amasaha atarenze 24 ufite frigo. Utayifite wayisigaho rimwe ayasigaye ukayamena kuko aba yataye agaciro.

Dore uko abafite uruhu rukanyaraye bakoresha amaroza :

-Fata umutobe wa cocombre akayiko kamwe ( wawubona ari uko ukamuye cocombre ukoresheje mixeur, utayifite urayirapa mo duto cyane ukayikamuza intoki).

-Vanga n’akayiko 1 k’’amazi y’iroza yaba ayo watetse cyangwa se ayazanywe n’urume ku rurabyo.

-Ongeramo akayiko k’umutobe wa orange.

-Byisige mu maso ureke byumireho ubone kubikaraba

-Ibi nabyo ubikoresha rimwe kuko bitarenza amasaha 24 bigifite ubushobozi

Uko abafite uruhu ruyaga cyane bakoresha izi ndabyo :

-Fata akayiko k’ifu ya pois chiches ( amashaza y’umweru muri za alimentations na za super markets aba arimo)

-Vanga n’agace k’akayiko k’ubuki

-Ongeramo akayiko k’ifu y’indabyo z’amaroza wanitse ukazisekura zikavamo ifu

-Ongeramo kandi utuyiko 2 twa yaourt cyangwa se amata y’ikivuguto

-Vanga neza urwo ruvange urwisige mu maso nka mask bimareho iminota 15 ubone kubikaraba

Ubu n’uburyo bwiza kandi bworoshye wakoresha indabyo z’amaroza ukagira uruhu rwiza.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...