Usanga benshi bibaza niba bagaragara neza cyane niba batababona neza. Mu masaha ya mu gitondo ni bwo akazi ko kwiyitaho ku bakobwa kaba gatangiye. Iyo abakobwa batangiye kwiyitaho ntabwo baba bashaka ikindi kintu cyabarogoya.
DORE UKO WABIGENZA UGASA NEZA MU BANDI
1.Ihereho wowe ubwawe
Mukobwa, niba ushaka gusa neza muri rusange, banza umenya niba wanyoye amazi menshi mu masaha ya mu gitondo, niba wariye amafunguro ya mu gitondo, niba wakoze imyitozo ngorora mubiri ndetse niba no mu ijoro waryamye neza ukaruhuka bihagije.
2.Gira isuku
Jya mu bwogero kenshi gashoboka. Mu rwego rwo kwirinda gukoresha igihe kirekire mu masaha ya mu gitondo, ushobora kujya mu bwogero nimugoroba uvuye mu kazi, gusa no kuba wakwiyuhagira mu masaha ya mu gitondi na byo byagufasha.
Ikureho imisatsi imwe n’imwe iba idakenewe ku mubiri wawe, ambara utwambaro dutuma bakureba woze amenyo mbese ukore n’ibindi bitandukanye bishobora gutuma wowe ubwawe wikunda cyangwa ukumva ko ugaragara neza.
3.Gerageza guhorana uruhu rumeze neza rukeye
Buri mu gitondo, ujye uba wiyitayeho, wakarabye mu maso neza n’isabune y’abakobwa yabugenewe.
4.Wite kuri ‘Makeup’
5.Ujye usokoza umusatsi wawe.
Umusatsi wawe ujye uwusokoza neza kugeza ubaye uko ubyifuza kugira ngo mu nzira bataguseka. Mu gihe uri kumesa mu mutwe hawe, ujye ukoresha udukoresho twabugenewe kugira ngo umenye neza ko wabikemuye kandi iteka ujye uwibuka.
6.Ujye wibuka umubavu
Umubavu ni ingenzi kuri wowe mukobwa ushaka ko bajya bakwitegereza cyane ndetse bakanakwegera bya hato na hato.
8.Inzara zawe ujye uzitaho cyane
9.Ujye uhitamo imyambaro usohokana hakiri kare kugira ngo umenye imyiza kuri wowe bitewe n’aho ugiye.
10.Ikintu kiruta byose, ujye wigirira icyizere
Muri byose ikintu ugomba kumenya kandi ugaha agaciro ni uko wigirira icyizere muri byose n’ahantu hose uri. Kwigirira icyizere niwo mwabaro usabwa kwambara buri munsi buri saha na buri munota niba ushaka kugaragara neza no gusa neza.
Inkomoko: Wikihow