Abakobwa b'ikiragano gishya mu mwuga wo kuvanga imiziki bakwiye guhangwa amaso mu 2025 - AMAFOTO

Imyidagaduro - 09/06/2025 2:39 PM
Share:

Umwanditsi:

Abakobwa b'ikiragano gishya mu mwuga wo kuvanga imiziki bakwiye guhangwa amaso mu 2025 - AMAFOTO

Aba DJs bari mu bantu bakora umwuga ukomeye kandi ufitiye akamaro abatari bacye by’umwihariko abakunda ibirori, umuziki, ibitaramo ndetse n'ibindi bifite aho bihuriye n'imyidagaduro.

Abakunzi b’umuziki by’umwihariko muri Kigali no hanze yayo barabizi ko uryoshywa cyane n’aba-Djs batandukanye baryohereza aho baba basohokeye. Uko iminsi igenda indi ikaza ni ko haza abavanga imiziki batandukanye nk’uko no mu bindi byiciro nta gahora gahanze!

Benshi mu mpera z’icyumweru mu bihe bisanzwe usanga basiganwa bashaka aho kwidagadurira, bafata kamwe kaba gaherekejwe n’ibindi bintu birimo umuziki uryoha cyane iyo uhuye n’abamaze kwizihirwa.

Aba-DJ ni abantu b’ingenzi cyane bafasha benshi kuryoherwa no gukomeza gusunika amasaha bumva ari ukwihuta cyane mu buryo bukomeye.

Utubyiniro n’utubari dutandukanye muri Kigali no hanze yayo dukunda kugira ubushyuhe usanga tubifashisha mu kongera icyanga no kutarambirwa ku baba badusohokeyemo.

Umwuga wo kuvanga imiziki ntabwo ukiri uw’abagabo gusa kuko ku Isi yose n’ab’igitsinagore bawuhagurukiye ndetse no mu Rwanda ntibatangwa cyane ko umubare munini usigaye wiganje mu bawukora.

Muri uyu mwaka wa 2025 rero ugeze muri kimwe cya kabiri, hari aba-Djs b'abakobwa bagezweho bitewe n’ibikorwa runaka bagaragaramo haba mu bitaramo, mu mikino ikomeye, mu tubari tugezweho n’ahandi henshi.

By’umwihariko muri uru rutonde, InyaRwanda yaguteguriye aba-Djs bagezweho b'abakobwa bamaze igihe gito cyane muri uyu mwuga ariko bafite ubuhanga budasanzwe.

1.     DJ Crush

    Tuyambaze Liliane [DJ Crush] winjiye mu mwuga wo kuvanga umuziki by’umwuga akiyongera ku barimo DJ Ira na DJ Sonia, ari mu bakomeje kugaragarizwa urukundo rwinshi n’abanyabirori kimwe n’abakunzi b’imyidagaduro muri rusange kubera impano ye.

Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga mu ntangiriro z'umwaka ushize nibwo watangiye kubona amashusho n’amafoto ya DJ Crush acicikana, abantu bagaragaza ko bishimiye ubuhanga bw’uyu mwari mu kuvanga umuziki. Kuri ubu usibye no mu tubari dukomeye, uyu mukobwa acuranga no mu mikino.

DJ Crush yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, avukana n’abana 7 akaba ari uwa 6, yize amashuri abanza muri Morning Star Primary School akomereza icyiciro rusange muri Ecole Secondaire de Gikondo asoreza muri College Sainte Bernard.

2.     DJ Flixx

Ishimwe Cyomoro Fanny wamamaye nka Dj Flixx ni umwe mu ba-Djs b'abakobwa bakomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga. Nta gihe kinini amaze ariko akomeje kwigaragaza muri uyu mwuga, ndetse ari kugaragaza umuhate, urukundo ndetse n'ubuhanga.

Mu minsi ishize, yagarutsweho cyane nyuma yo guhabwa amahirwe na The Ben yo kwigaragaza mu bitaramo bye bibiri, birimo icyo kumurikira Abanyarwanda Album ye yise ‘Plenty Love,’ ndetse n’icyo aherutse gukorera i Kampala muri Uganda.

Kugeza ubu, acuranga mu bukwe, mu birori bitandukanye ndetse no mu tubari. Mu mwaka ushize, yagiye anagaragara kuri televiziyo zitandukanye zirimo na RTV. 


3.     DJ Niny

   Dj Niny na we ni umukobwa ukomeje kwigarurira imitima y'abatari bake mu mwuga wo kuvanga umuziki. Yagiye ahamagarwa gucuranga mu bikorwa bikomeye nka YouthConnekt, n'ahandi.


4.     DJ Joxy

N Niba ukurikiranira hafi filime Nyarwanda, uko byagenda kose uyu mukobwa uramuzi. Yitwa Mihigo, ariko abamuzi mu mwuga wo kuvanga imiziki bamuzi nka Dj Joxxy. Nta gihe amaze abitangiye, gusa ari mu bakwiye guhangwa amaso ku bw'umuhate n'ubuhanga agaragaza.


5.     DJ Ella

    DJ Ella na we ari mu bakobwa b'ikiragano gishya mu mwuga wo kuvanga imiziki. Nubwo adakunze kugarukwaho cyane, ariko ni umuhanga ukwiye kwitegwa mu bazaba bafite amazina akomeye muri uyu mwuga mu minsi iri imbere.




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...