Abakunzi b’umuziki
by’umwihariko muri Kigali no hanze yayo barabizi ko uryoshywa cyane n’aba-Djs
batandukanye baryohereza aho baba basohokeye. Uko iminsi igenda indi ikaza ni
ko haza abavanga imiziki batandukanye nk’uko no mu bindi byiciro nta gahora
gahanze!
Benshi mu mpera
z’icyumweru mu bihe bisanzwe usanga basiganwa bashaka aho kwidagadurira, bafata
kamwe kaba gaherekejwe n’ibindi bintu birimo umuziki uryoha cyane iyo uhuye
n’abamaze kwizihirwa.
Aba-DJ ni abantu
b’ingenzi cyane bafasha benshi kuryoherwa no gukomeza gusunika amasaha bumva
ari ukwihuta cyane mu buryo bukomeye.
Utubyiniro n’utubari
dutandukanye muri Kigali no hanze yayo dukunda kugira ubushyuhe usanga
tubifashisha mu kongera icyanga no kutarambirwa ku baba badusohokeyemo.
Umwuga wo kuvanga imiziki
ntabwo ukiri uw’abagabo gusa kuko ku Isi yose n’ab’igitsinagore bawuhagurukiye
ndetse no mu Rwanda ntibatangwa cyane ko umubare munini usigaye wiganje mu
bawukora.
Muri uyu mwaka wa 2025
rero ugeze muri kimwe cya kabiri, hari aba-Djs b'abakobwa bagezweho bitewe n’ibikorwa
runaka bagaragaramo haba mu bitaramo, mu mikino ikomeye, mu tubari tugezweho
n’ahandi henshi.
By’umwihariko muri uru
rutonde, InyaRwanda yaguteguriye aba-Djs bagezweho b'abakobwa bamaze igihe gito cyane muri uyu mwuga ariko bafite ubuhanga budasanzwe.
1. DJ Crush
Tuyambaze Liliane [DJ Crush] winjiye mu mwuga wo kuvanga umuziki by’umwuga akiyongera ku barimo DJ Ira na DJ Sonia, ari mu bakomeje kugaragarizwa urukundo rwinshi n’abanyabirori kimwe n’abakunzi b’imyidagaduro muri rusange kubera impano ye.
Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga mu ntangiriro z'umwaka ushize nibwo watangiye kubona amashusho n’amafoto ya DJ Crush acicikana, abantu bagaragaza ko bishimiye ubuhanga bw’uyu mwari mu kuvanga umuziki. Kuri ubu usibye no mu tubari dukomeye, uyu mukobwa acuranga no mu mikino.
DJ Crush yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, avukana n’abana 7 akaba ari uwa 6, yize amashuri abanza muri Morning Star Primary School akomereza icyiciro rusange muri Ecole Secondaire de Gikondo asoreza muri College Sainte Bernard.
2. DJ Flixx
Ishimwe Cyomoro Fanny wamamaye nka Dj Flixx ni
umwe mu ba-Djs b'abakobwa bakomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Nta gihe kinini amaze ariko akomeje kwigaragaza muri uyu mwuga, ndetse ari
kugaragaza umuhate, urukundo ndetse n'ubuhanga.
Mu minsi ishize,
yagarutsweho cyane nyuma yo guhabwa amahirwe na The Ben yo kwigaragaza mu
bitaramo bye bibiri, birimo icyo kumurikira Abanyarwanda Album ye yise ‘Plenty
Love,’ ndetse n’icyo aherutse gukorera i Kampala muri Uganda.
Kugeza ubu, acuranga mu
bukwe, mu birori bitandukanye ndetse no mu tubari. Mu mwaka ushize, yagiye
anagaragara kuri televiziyo zitandukanye zirimo na RTV.
3. DJ Niny
Dj Niny na we ni umukobwa ukomeje kwigarurira imitima y'abatari bake mu mwuga wo kuvanga umuziki. Yagiye ahamagarwa gucuranga mu bikorwa bikomeye nka YouthConnekt, n'ahandi.
4. DJ Joxy
N Niba ukurikiranira hafi filime Nyarwanda, uko byagenda kose uyu mukobwa uramuzi. Yitwa Mihigo, ariko abamuzi mu mwuga wo kuvanga imiziki bamuzi nka Dj Joxxy. Nta gihe amaze abitangiye, gusa ari mu bakwiye guhangwa amaso ku bw'umuhate n'ubuhanga agaragaza.
5.
DJ Ella