Ubusanzwe umunsi wa St Valentin ni umunsi uba wahariwe abakundana aho basohokana bakajya kwishimira undi mwaka baba biyongeje bari mu rukundo ndetse banarebera hamwe uko imbere h’urukundo rwabo hahagaze. Ibi siko byagendekeye abakobwa 20 bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 cyane ko uyu munsi wabasanze mu mwiherero aho bari kwitegura ibirori by’irushanwa rizatanga Nyampinga w’u Rwanda 2018.
Abakobwa 20 bose uko bari mu mwiherero bizihirije uyu munsi muri Golden Tulip Hotel aho bari gukorera uyu mwiherero aho asangiye bakanakatana umutsima was St Valentin yizihijwe kuri uyu wa gatatu tariki 14 Gashyantare 2018 ku munsi w’abakundana uzwi nka St Valentin na Saint Valentine's Day mu ndimi z’amahanga.
Nk'uko twakunze kubigarukaho muri iyi nkuru, abakobwa uko ari makumyabiri bari mu mwiherero, bawinjiyemo ku wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018 bikaba byitezwe ko bazavayo bahita bitabira ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018 mu birori biteganyijwe kuba tariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center.
Umutsima wari wateguriwe aba bakobwa
Abakobwa 20 bahatana bakatanye umutsima
Abakobwa basangiye ifunguro rya nimugoroba
Byari ibirori mu bindi
Byari ibyishimo muri aba bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018
AMAFOTO: MISS RWANDA