Ni mu ijonjora ryabereye kuri Hill
Top Hotel i Remera mu Mujyi wa Kigali. Iri jonjora ryitabiriwe n’umubare udasanzwe!
Abakobwa 190 ni bo biyandikishije kugira ngo bitabire ijonjora mu Mujyi wa
Kigali, gusa abagera ku 117 ni bo bageze ahabereye ijonjora.
Byari akazi katoroshye ku bagize
Akanama Nkemurampaka k’amajonjora ya Miss Rwanda 2022 ari bo Mutesi Jolly,
Munyaneza James ndetse na Evelyne Umurerwa guhitamo mu bakobwa 117 bitabiriye.
Bamaze iminota 50’ irenga bagerageza guhuza amanota kugira ngo bemeze
abakomeza.
Buri mukobwa yanyuze imbere y’Akanama
Nkemurampaka, akomoza ku mushinga we ndetse n’akamaro kawo kuri sosiyete.
Abakobwa bahagaraririye Umujyi wa
Kigali muri Miss Rwanda 2022 ni Ruzindana Kelia [Nimero 69]; Isimbi Habiba [Nimero
10], Dushime Ingrese Clara Nimero 68], Kundwa Brandine Dusabemungu [Nimero 108],
Marlene Uwimana [Nimero 66], Mizero Parfine [Nimero 115];
Gatesi Renita [Nimero 62], Bahenda
Umurerwa Arlette Amanda [111], Mugiraneza Benitha [Nimero 55], Uwikuzo Marie Magnificat [Nimero 97], Umutoniwase Fredda [Nimero
47], Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 31], Saro Amanda [Nimero 38], Utuje Nice
Kellia [Nimero 84], Kayumba Darina [Nimero 36], Uwimanzi Vanessa [Nimero 81];
Ingabire Gaudence Pamela [Nimero 8], Byiringiro
Sandrine [Nimero 72], Ishimwe Stacy Agray [Nimero 9], Bahali Ruth [Nimero 78], Isaro
Marie Kelia [Nimero 19], Uwagaga Aslah [Nimero 73], Iradukunda Christan [Nimero
35], Umutesiwase Roudwa [Nimero 21], Uwase Rugamba Glona [Nimero 25], Munganyinka
Jessica [Nimero 80], Kalila Leila Franca [Nimero 32], Urusaro Kabagamba Lisa [Nimero
23] na Ineza Keissa [Nimero 24].
Umutoniwase Fredda uri mu bakobwa 29
bakomeje muri Kigali afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Yabwiye Akanama
Nkemurampaka ko ashaka gukorera ubuvugizi bagenzi be, kandi abona ko abafite
ubumuga bagenda bitinyuka.
Ingabire Gaudence Pamella uri mu
bakomeje muri Kigali, mu 2021 yahataniye ikamba rya Miss Rwanda ariko
ntiyabasha kwegukana ikamba na rimwe.
Abakobwa batsinze amajonjora mu Ntara enye:
Abakobwa 9 batsindiye guhagararira
Intara y’Uburengerazuba ni No 33. Umubyeyi Sandrine, No 04. Isaro Nadia, No 15.
Stella Matutina Murekatete, No 17. Kazeneza Marie Merci, No 32. Mwiza Amelia,
No 21. Muringa Jessica, No 02. Keza Maolithia, No 03. Uwajeneza Peggy na No 06.
Nshuti Divine Muheto.
Abakobwa icyenda babonye itike yo
guhagararira Intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2022 ni Uwimana Jeannette
[40], Tanganyika Elisabeth [No 1], Ashimwe Michelle [No 32], Kamikazi Queen
Roxanne [No 13], Ikirezi Hapiness [No 3], Ruzindana Belyse [No 31], Ituze Ange
Melissa [No 14], Irakoze Sabrine Hyguette [No 34] na Keza Melissa [No 24].
Abakobwa 14 batsindiye itike yo
guhagararira Intara y’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2022 ni Ikirezi Musoni
Kevine [No 11], Uwase Teta Sheena [No 40], Mwiza Oliver [No 24], Nzamukosha
Patricia [No 66], Mutoni Pascaline [No 60], Umulisa Lidvine [No 45], Keza Nadia
[No 71], Uwase Lucie [No 23], Uwase Esther [No 64], Nkusi Lynda [No 29],
Mugabekazi Ndahiro Queen [No 73], Umuhoza Emma Pascaline [No 10], Ibirezi
Noella [No 35] na Nzobe Nikita Imani [No 17].
Abakobwa 9 batsindiye gukomeza mu Ntara y’Amajyaruguru ni No 22. Ishimwe Muhayimpundu Adelaide, No 37. Mutavu Manzi Leslie, No 04. Nshuti Vanessa, No 08. Bagiriteto Aliane, No 01. Uwase Mignone, No 10. Umutoniwase Dianah, No 33. Cyiza Raissa, No 30. Kaberuka Emmanuella na No 40. Igiraneza Mugisha Ghislaine.
Abakobwa 29 bakomeje mu Mujyi wa
Kigali muri Miss Rwanda 2022
Abakobwa 29 barimo ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batsindiye guhagararira Kigali muri Miss Rwanda 2022