Abakobwa 13 basezerewe muri Miss Burundi 2021 - AMAFOTO

Hanze - 20/03/2021 8:43 AM
Share:

Umwanditsi:

Abakobwa 13 basezerewe muri Miss Burundi 2021 - AMAFOTO

Abakobwa 13 bamaze gusezererwa mu irushanwa rya Miss Burundi 2021, hatangazwa abakobwa 15 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa rigombaga gusozwa tariki 07 Mata 2021.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, kuri Roca Golf Hotel mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi habereye igikorwa cyo guhitamo abakobwa 15 bagera mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa bazavamo Nyampinga.

Abakobwa 28 ni bo bemerewe guhatana muri iri rushanwa. Mbere yo kurushanwa uko ari 28 bafashe umwanya wo kuvugira hamwe isengesho.

Buri mukobwa yahawe umwanya wo kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka yiyerekana mu ikanzu nziza anasobanura byimbitse umushinga we ashaka gukora yegukanye ikamba rya Miss Burundi 2021.

Yavugaga aho yakuye igitekerezo cyo gukora uwo mushinga n’inyungu abona uzagira kuri sosiyete. Abakobwa bagiye batambuka imbere y’akanama n’abari bakurikiye iki gikorwa hashingiwe kuri nimero bahawe.

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Mlle Irvine Floréale Murame, Ange Noëlle Muco Muyubira, M. Daly Ngarambe, Maître Caritas Niyonzima na Maître Fulgence Nzoyihera.

Akanama kafashe umwanya wo kwiherera gateranya amanota kemeza ko abakobwa 15 ari bo bageze mu cyiciro cya nyuma barimo Mutoni Liesse N°17, Uwimana Dative N°21, Kaze Kelly Katia N°4, Muhoramana Bernice N°20, Kaneza Amandine N°24, Iteka Lyvia Thiana N°7, Niteka Ange Maïtée N°5.

Arikumutima Lys Esther N°10, Habimana Clara Kany N°15, Nshimirimana Sabra Sabrina N°12, Irakoze Liesse Delicia N°26, Mugisha Nella Ernica N°1, Manamfise Simplice N°22, Irakenuye Lyse NancyN°6 na Muhiteka Harmonie Marie Ciella N°16.

   Abakobwa 15 nibo bazavamo Miss Burundi 2021  Uwimana Dative wabaye Miss University Africa Burundi 2019 ari mu bakobwa 15 bageze mu cyiciro cya nyuma

Uko ari 28 babanje gufatanyiriza hamwe isengesho mbere y’uko batangira kurushanwa

Akanama Nkemurampaka kemeje abakobwa 15 bagera mu cyiciro cya nyuma cya Miss Burundi 2021

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...