Ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, Papa Leo XIV yatangaje ko yemeye kubagwa nyuma yo kugirwa inama n’abaganga bamukurikirana.
Yavuze ko ako kabyimba kagaragaye mu isuzuma ry’ubuzima aherutse gukorerwa, kandi ko kari ahantu hamwe mu bihaha ndetse kakaba karabonetse hakiri kare.
Mu butumwa bwe, Papa yashimiye abamugaragarije ko bamuri hafi mu buryo bw’amasengesho, abasaba gukomeza kumusabira muri ibi bihe.
Ikinyamakueu Vatican News cyatangaje ko kubagwa kwe byari biteganyijwe mu minsi ya mbere y’icyumweru gikurikira, aho yari kuzitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Gemelli i Roma.
Inama y’Abepiskopi Gatolika bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize ahagaragara ubutumwa bwa Arikiyepiskopi Paul Coakley, uyiyobora, asaba abakirisitu n’abandi bantu bose bafite umutima mwiza kwifatanya mu gusabira Papa.
Yavuze ko abepiskopi bo muri Amerika bifatanyije n’abakirisitu mu gusabira Papa ubuzima bwizakandi buzira umuze, anasaba ko abaganga bazamubaga bayoborwa na “Yezu Kristu, we muganga w’ikirenga.
Musenyeri Michael Olson, uyobora Diyosezi ya Fort Worth muri Leta ya Texas, na we yasabye abakirisitu gushyira Papa n’itsinda ry’abaganga bazamwitaho mu masengesho yabo, cyane cyane igihe bateraniye muri Misa yo ku Cyumweru.
Arikiyepiskopi Charles Scicluna wa Malta, akaba n’Umunyamabanga wungirije w’Urwego rwa Kiliziya rushinzwe Inyigisho z’Ukwemera, yatangaje ko abakirisitu bo muri Malta bunze ubumwe mu masengesho yo gusabira Papa, bamwifuriza ko azabagwa neza kandi agakira vuba.
Muri Uruguay, Karidinali Daniel Sturla, Arikiyepiskopi wa Montevideo, na we yasabye abakirisitu gusabira Papa gukira vuba. Ibi byabaye mu gihe igihugu cye cyiteguraga kuzamwakira mu ruzinduko rwa gishumba rwari ruteganyijwe mu Ugushyingo 2026.
Inama y’Abepiskopi Gatolika bo muri Uruguay yatangaje ko imyiteguro y’urwo ruzinduko ikomeje uko yari iteganyijwe.
Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Peru yashimye ubutwari n’ukwicisha bugufi Papa Leo XIV yagaragaje mu kumenyesha abantu amakuru y’uko agiye kubagwa.
Abo bepiskopi bahamagariye abakirisitu n’abandi bantu b’umutima mwiza kwifatanya mu masengesho yo gusabira Papa, basaba Imana kumukomeza no kumuha ubuzima akeneye kugira ngo akomeze gusohoza inshingano ze.
Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Argentine yasabye abakirisitu gukomeza kunga ubumwe na Papa, bamugaragariza urukundo, kumuba hafi no kumushyira mu maboko ya Bikira Mariya.
Abo bepiskopi basabye Imana kumuha imbaraga n’amahoro muri ibi bihe, kugira ngo kubagwa bigende neza kandi akire vuba.
Karidinali Matteo Zuppi, uyobora Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Butaliyani, yijeje Papa ko abakirisitu bo muri icyo gihugu bamushyigikiye mu masengesho.
Yashimye uburyo Papa yamenyesheje abakirisitu amakuru y’ubuzima bwe mu bwiyoroshye no mu cyizere, avuga ko Kiliziya ari umuryango umwe kandi ko Umushumba wayo atari wenyine.
Perezida w’u Butaliyani, Sergio Mattarella, na we yoherereje Papa ubutumwa bumugaragariza ko amutekerezaho kandi amwifuriza gukira. Yavuze ko Papa azakomeza gushyigikirwa n’abantu benshi bo mu Butaliyani no hirya no hino ku Isi, baba bemera Imana cyangwa batayemera.
Ubutumwa bwaturutse muri Amerika, Malta, Uruguay, Peru, Argentine n’u Butaliyani bugaragaza ko amakuru y’uko Papa Leo XIV agiye kubagwa yakirijwe amasengesho n’ihumure.
Mu gihe ategereje kubagwa, abakirisitu bakomeje kumwifuriza gukira vuba no gusabira abaganga bazamwitaho.
