Ibi ahanini bigaragarira ku bitekerezo by'abakunzi b'aba
bakinnyi ba filime Nyarwanda banyuza ku nkuta koranyambaga zitandukanye. Umukobwa akurura abagabo n'abasore bitewe ahanini n'uko agaragara inyuma (ikimero), umeze gutyo niwe bita ikizungerezi mu gusobanura umukobwa w'uburanga butangaje. Muri iyi nkuru turibanda ku bakinnyikazi ba filime bafite ikimero kirangaza benshi:
Niyomubyeyi Noella (Fofo)
Mu gihe amaze mu ruganda rwa filime Nyarwanda amaze kwigarurira imitima y’abatari bake. Hari n’abadatinya kuvuga ko imiterere n’ubwiza bye bimwongerera igikundiro mu mwuga we kuko bifite uburyo bitangaza benshi. Akina yitwa Foromina muri Papa Sava, ariko nanone yamenyekanye nka Liliane muri Seburikoko. Noella akurikiranywa n’abasaga ibihumbi mirongo itatu na bitatu kuri konte ye ya Instagram.
Usanga ahanini amafoto ashyiraho bamwe mu bamukurikira bashyiraho ibitekerezo bakavuga ko uko yitwara muri filime ari byiza bakamushishikariza gukomereza aho cyakora hari n’abadatinya kumubwira ko uko ateye ari byo bituma bamukunda. Urugero kw’ifoto yashyizeho tariki 24 Ukwakira 2020 umufana we witwa Kombokey yagize ati "Ikibuno cyawe kinini kiransaza ". Naho uwitwa Emmanueljefwanyamawi we yavuze ko ari ikizungerezi kandi amukunda kubi.
Iyi foto niyo yatumye bamubwira ko afite 'ikibuno kibasasa'
Benshi bahora bamubwira ko bamufana
Uwamwezi
Nadege (Nana)

Afite abamukunda batari bake
Uyu mubeyi ufite umwana w’umuhungu w’imyaka 11 abenshi mu bakunzi be mu ruganda rwa sinema baracyamwita ikizungerezi kubera uko agaragara. Yewe hari n’batari bake bifuza ko yababera umugore. Ku rukuta rwe rwa Instagram akurikirwa n’abasaga ibihumbi ijana na kimwe. Umufana we witwa a_boy_single akoresheje amagambo y’icyongereza aherutse kuvuga ko abaye umugore we baziturira mu buriri gusa.
Hari uwifashishije amagambo y'icyongereza avuga ko babanye bazibera mu buriri gusa
Usibye uyu hari nabandi benshi bamubwira ko yuje uburanga ndetse bakamwizeza kuzamuha umwanya igihe azaba yatangiye gushyira hanze filime ye. Nana yinjiye mu mwuga wo gukina filime mu 2015 nyuma yuko asoje ku byiga muri Kwetu Films. Amaze kugaragara muri filime zitandukanye nka Catheline, Rwasibo ariko nano izina rye rizwi cyane muri City Maid akinamo yitwa Nana.
Bahavu Jeannete Usanase (Diane)
Uyu mwari wamamaye muri filime Nyarwanda n’ubwo aherutse gutererwa ivi akaba yiteguye kurushinga n’uwo yihebeye, ntibibuza bamwe gukomeza kumwita Miss bitewe n’uburanga bamubonana. Ari mu bakinnyi ba filime bavugwaho uburanga mu buryo butandukanye cyane cyane n’abakurikirana iki gisata abarizwamo. Azwi cyane muri filime y’uruhererekane yitwa City Maid. Afite abakunzi batari bake basaga ibihumbi mirongo icyenda na kimwe kuri Instagram badahwema kumweraka ko ari ikizungerezi kandi bakunda ibyo akora.
Munezero Aline (Bijoux)
Amaze kwamamara muri sinema Nyarwanda, akunzwe muri filime y’uruhererekane
yitwa Bamenya inyuzwa kuri Youtube. Nawe mu minsi yashize umusore witwa Abijuru
Benjamin yamwambitse impeta. N'ubwo nawe asanzwe ari umubyeyi kandi akaba yaranaterewe ivi, umwe mu bakunzi
be witwa ismaelmugenzi aherutse kujya ku
ifito yashyize kuri Instagram maze agira ati "Rata Aline Bijoux nuko bateye ivi
ubundi numvaga ". Yahise ashyiraho akabazo maze arekera aho.
Undi mugenzi we witwa frinds_withlove we kuri iyo foto
yamwise umugore wa mbere ku isi. Naho eric Official we yahise avuga ko Imana
ikunda abagabo.
Nelly (Ketchup)
Uyu akina yiyandarika muri Bamenya ashora abagabo b'abandi mu
bishuko akoresheje ubwiza bwe. Hari n’abakunze kubihuza n’ubuzima busanzwe
nyamara atari ko bimeze kuko yubatse kandi akaba afite n’umwana ufite hejuru y’imyaka
2. Kurarura abagabo b’abandi yifashishije uburanga muri filime, byamuhaye
igikundiro cyo ku rwego rwo hejuru.
Isimbi Syvetta
Uyu nawe ni umukinnyi mushya muri filime Nyarwanda ariko
amaze kwigarurira imitima ya benshi agaragara muri filime y’uruhererekane yitwa Umuturanyi. Uburanga bwe bwagarutsweho n’umuraperi
Khalifan mu ndirmbo yise Brenda.
Abenshi bavuga ko afite imiterere idasazwe
Agaragara muri Filime umuturanyi