Abakinnyi bo muri shampiyona y’u Rwanda bagiye kujya bapimwa ibisindisha-VIDEO

Imikino - 14/08/2026 7:36 AM
Share:

Umwanditsi:

Abakinnyi bo muri shampiyona y’u Rwanda bagiye kujya bapimwa ibisindisha-VIDEO

Abakinnyi bakina muri shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda bagiye kujya bapimwa ibisindisha, ababisanzwemo bafatirwe ibihano birimo no gukatwa amafaranga.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje abayobozi batandukanye n’abafite aho bahuriye na siporo mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kanama 2026.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa yavuze ko muri siporo bakunze kurwanya imiti yongerera imbaraga abakinnyi ariko ko kuri ubu hari n’inzoga zica imbaraga abakinnyi.

Ati: ”Ubundi muri siporo cyane cyane yo ku rwego rwo hejuru dukunze kurwanya cyangwa se guhangana n’ikibazo cy'ibyo abakinnyi bafata kugira ngo bibatere imbaraga zo gukina ariko mu myaka yashize hari ikibazo twagiye duhura nacyo kubona cy’abanywa inzoga z’ibyuma zibaca intege noneho zo gukina.

Ngira ngo twari mu rugamba rwo kurwanya ibyo byongera imbaraga ariko tugiye no gufatanya mu kurwanya n’ibi bafata bibaza intege kuko ayo makuru turayafite”.

Yakomeje avuga ko hari ikipe imwe yo muri shampiyona y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kujya ipima abakinnyi ibisindisha uwo hasanzwe yarabifashe birenze urugero agafatirwa ibihano birimo no gukatwa amafaranga.

Ati: ”Hari ikipe imwe mu Cyumweru dushize twari turimo turaganira yafashe ingamba z’uku muri uyu mwaka w’imikino,mbere y’uko abakinnyi bayo bajya mu mwiherero utegura umukino izajya ibapima ibijyanye n’ibisindisha. Umukinnyi uzajya ugaragaraho ko yabinyweye azajya afatirwa ibihano birimo no gucibwa amafaranga afatika”.

Jules Karangwa yavuze ko izi ngamba bashaka kuzifata no muri Rwanda Premier: ”Izo rero ni zimwe mu ngamba tugiye kubakiraho nubwo bigiye gutangizwa n’ikipe ariko turashaka kubifata nk’igikorwa cya Rwanda Premier League, nk’urwego rutegura shampiyona y’u Rwanda kugira ngo natwe dufatanye n’abandi Banyarwanda mu kurwanya iki kibazo kitwugarije”.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...