Ku Cyumweru ni bwo APR FC yakinnye na Gasogi United mu mukino wa gicuti wabereyei i Shyorongi aho isanzwe ikorera imyitozo. Byarangiye iyi kipe y’Ingabo z’igihugu itsinze ibitego 4-1. Ni ibitego byatsinzwe na Djibril Ouattara, Ruboneka Jean Bosco, William Tongui na Mamadou Sy. Ni mu gihe igitego cya Gasogi United cyo cyatsinzwe na Niyongabo Gedeon.
Uyu mukino wasize hari ibyo kuvuga kuri APR FC
Uyu wari umukino wa mbere wa gicuti ikipe y’Ingabo z’igihugu ikinnye muri uyu mwaka w’imikino nderse bwari ubwa mbere abafana n’abanyamakuru bemerewe kureba iyi kipe ikina kuva umwaka ushize w’imikino urangiye. Uyu mukino wasize hagaragaye abakinnyi 11 umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb ashobora kujya akoresha mu mwaka utaha w’imikino.
Abakinnyi yari yabanje mu kibuga ni Ishimwe Pierre, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Niyomugabo Claude, Ombolenga Fitina, Ngabonziza Pacifique, Ruboneka Jean Bosco, Memel Dao, Djibril Ouattara, Mugisha Gilbert na William Togui. Aba nibo bakinnyi bigaragara ko bazajya babanza mu kibuga mu mwaka utaha w’imikino.
Ubwo igice cya mbere cyari kirangiye hagiyemo abandi bakinnyi 11 ari bo binagaragara ko ariyo kipe ya kabiri. Abo ni; Ruhamyankiko Yvan, Byiringiro Gilbert, Bugingo Hakim, Nduwayo Alex, Alioum Souane, Dauda Yussif, Richmond Ramptey, Niyibizi Ramadhan, Mamadou Sy, Lamine Bah, Hakim Kiwanuka na Mamadou Sy.
Uyu mukino wa gicuti kandi wagaragaje ko hari abakinnyi bo kwitega mu mwaka utaha w’imikino barimo n’abashya. Umunya- Burkina Faso,Memel Dao ni umwe mu bagomba guhangwa amaso nubwo nta gitego yatsinze cyangwa ngo atange umupira ukivamo. Yerekanye ubuhanga bwo kugumana umupira ku kirenge,gutera imipira y’imiterekano n’ibindi.
Hari rutahizamu William Togui nawe wagaragaje ko umwaka utaha w’imikino ashobora kuzatanga akazi. Niwe watsinze igitego cya 3 ndetse hari n’ubundi buryo yagerageje mu mukino arekura amashoti gusa bikarangira umunyezamu wa Gasogi United ayakuyemo.
Rutahizamu wa APR FC,Djibril Ouattar nawe yagaragaje ko mu mwaka utaha w’imikino azakomererezaho uko byari bimeze mu mwaka ushize w’imikino. Hari kandi na Fitina Ombolemga nawe werekanye ko nubwo yavuye muri Rayon Sports adahagaze neza riko kuri ubu azaba ameze neza. Niwe watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere ndetse uruhande rwe na Djibril Ouattara wabonaga arirwo rukora cyane.
Ruboneka Jean Bosco wagaragaje ko aba amwiza bijyanye n’abakinnyi bahanganiye umwanya nawe yagaragaje ko mu mwaka utaha w’imikino ashobora kuzatanga akazi gakomeye.
Memel Dao ni umwe mu bo kwitondera mu mwaka utaha w'imikino
Abakinnyi 11 ba APR FC bashobora kujya babanzamo mu mwaka utaha w'imikino
Djibril Ouattara yerekanye ko azakomererezaho no mu mwaka utaha w'imikino