Ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe
na Police FC kuri penariti 4-2 mu mukino wa ½ w’igikombe kiruta ibindi mu
Rwanda ’FERWAFA Super Cup 2026. Muri uyu mukino ntabwo Gikundiro yakoresheje
abakinnyi bayo batatu iheruka gusinyisha, Mohamed Ouattara, Sandja Bula na Elie
Mukono Eldinho.
Nyuma y’umukino umutoza wa Rayon Sports Haringingo
Francis ‘Christian’ yavuze ko bagiye muri uyu mukino banatekereza ku rugendo
bafite ku wa Mbere rwerekeza muri Cameroun aho bazajya gukina na Panthère
Sportive du Ndé mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup 2026/27.
Ati: ”Twateguye nkuko dusanzwe dutegura ariko icyarimwe
tunatekereza umukino dufite kuko ni umukino ukomeye cyane. Iyo dukomeza twari
kuba dufite umukino ku Cyumweru tukagenda ku wa Mbere ntekereza ko nabyo
twabirebye ariko ntekereza ko muri rusange umukino utari mubi”.
Ku bakinnyi bashya yavuze ko amahirwe menshi
batazabakoresha kuri uyu mukino bijyanye nuko batiteguye mu bijyanye n’imbaraga
z’umubiri.
Ntabwo ari ubwa mbere Rayon Sports igiye guhura na
Panthère Sportive du Ndé kuko baheruka guhura mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup mu 2015.
Icyo gihe Rayon Sports yatsinze umukino ubanza wabereye i Douala ku gitego 1-0 cyatsinzwe na
Léo Uwambajimana, mbere yo kongera gutsindira i Kigali igitego 1-0 cya Isaac
Muganza.
Nikomeza izahura n'izakomeza hagati ya Atomic Ngomé yo
mu birwa bya Comoros na Black Bulls yo muri Mozambique.
Mu mwaka ushize, Rayon Sports yasezerewe mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup
ikuwemo na Singida Black Stars yo muri Tanzania ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Amakipe azaviramo mu majonjora y’aya marushanwa yombi
azahabwa ibihumbi 100$ [146.361.500 Frw], yo kwita ku ngendo n’indi myiteguro
y’irushanwa.
