Ku munsi w'ejo nibwo ikipe ya Rayon Sports yanyagiye AS Muhanga ibitego 4-0 mu mukino wa gicuti. Ni ibitego bya Adama Bagayogo, Harerimana Abdulaziz ’Rivaldo’, Assana Innocent na Rukundo Abdourahmani.
Kuri uyu mukino hari hategerejwe kureba abakinnyi ikipe ya Rayon Sports iri bukoreshe bitewe n’uko ifite abakinnyi benshi yasinyishije, abakiri mu igerageza ndetse n’abandi bahasanzwe, gusa bakaba barasoje umwaka ushize w’imikino bashidakanywaho.
Abakinnyi 11, Afhamia Lotfi yari yabanje mu kibuga ni; Drissa Kouyate, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, Emery Bayisenge, Musore Prince, Serumogo Ally, Tambwe Gloire, Niyonzima Olivier, Ntarindwa Aimable, Adama Bagayogo, Mohamed Chelly na Chadrack Bing Bello.
Aba bakinnyi babanjemo nubwo bigaragara ko bashobora kuzaba biganje mu bakinnyi bazajya babanza mu kibuga mu mwaka utaha w’imikino ariko nta byinshi bakoze. Umwe mu bigaragaje harimo Emery Bayisenge wasinyishijwe ashidakanywaho aho bigaragara ko ashobora kuzajya abona umwanya abanzamo ndetse na Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’.
Abandi bakinnyi bari bategerejweho byinshi nka Mohamed Chelly na Chadrack Bing Bello ariko nta bihambaye bakoze.
Ubwo igice cya mbere cyari kikirangira abakinnyi 11 bose bari babanje mu kibuga bavuyemo usibye Kabange wenyine. Abakinnyi bahise bajyamo ni; Mugisha Yves, Ganijuru Ishimwe Elie, Paul Jesus, Ndayishimiye Richard, Aziz Bassane, Harerimana Abdulaziz, Rukundo Abdourahmani, Chancelor Ndong na Karamoko.
Iyi kipe yafatwaga nk’iyabasimbura niyo yigaragaje cyane kuva ku munyezamu kugeza kuri rutahizamu dore ko yaninjije ibitego 3.
Paul Sindi Jesus usanzwe mu ikipe ya Rayon Sports warimo arakina asatira anyura ku ruhande rw’ibumoso yagaragaje ko ari umwe ushobora kuzatangurana agatanga akazi mu mwaka utaha w’imikino.
Nubwo nta gitego yatsinze ariko ibi bitego byose byabonetse byabaga bivuye ku ruhande rwe. Undi mukinnyi wa kabiri ushobora kuzatungurana akaba yakwigaragaza ni Assana Innocent nubwo yasoje umwaka utaha w’imikino atavugwaho rumwe ndetse bikaba byaravugwaga ko ashobora gutizwa.
Ku munsi wejo yatsinze igitego ariko usibye iki gitego gusa yanakinnye neza. Umukinnyi wa 3 ushobora kuzatanga akazi bitewe n’ibimenyetso yagaragaje mu minota micye yakinnye ni Harerimana Abdulaziz ‘Rivaldo’.
Uyu mukinnyi waguzwe nyuma yo gusoza amasezerano muri Gasogi United,ku munsi wejo akaba yarakinishijwe mu kibuga hagati asatira niwe watsinze igitego cya 3.
Ikipe ya Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa Gatanu tariki ya 1 Kanama 2025 ubwo izaba ikina na Gasogi United i Nyanza mu mukino wa gicuti uzatangiza Rayon week.
Harerimana Abdulaziz ‘Rivaldo’ ari mu bakinnyi bashobora kuzatanga akazi gakomeye mu mwaka utaha w'imikino muri Rayon Sports
Emery Bayisenge wagiye muri Rayon Sports ashidakanwaho ashobora kuzatanga akazi
Assana Innocent yatanze ibimenyetso byo kuzatungurana mu mwaka utaha w'imikino