Ni umukino w'umunsi wa 10 wa shampiyona wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Mbere. As Kigali yari imaze igihe ifite umwuma w'ibitego, yaje kuwutura Rwamagana City itari iri mu mukino ukurikije ibitego yatsinzwe.
Ku munota wa 12 gusa Hussein Shabani TChabalala yafunguye amazamu ku munota wa 23 atsinda igitego cya 2 kuri penariti, amakipe ajya kuruhuka Rwamagana City yihebye.
Mu gice cya kabiri, As Kigali yaje nabwo yariye karungu ndetse Haruna Niyonzima na Tuyisenge Jacques binjira mu kibuga, bikomeza gukomerera Rwamagana.
As Kigali yari yabanje mu kibuga bamwe mu bakinnyi basimbura
Ku munota wa 56 Mugheni Fabrice yatsinze igitego cya gatatu, naho Haruna Niyonzima ku ikosa yari akorewe, kumunota wa 88 atsinda penariti umukino urangira ari ibitego 4 by'As Kigali ku busa bwa Rwamagana City.
Nyuma y'umukino, umutoza Ruremesha Emmanuel utoza Rwamagana City yavuze ko abakinnyi be bakinnye nabi babaho. Yagize ati "Birumvikana ni umukino utatugendekeye neza, gusa uyu munsi sinzi abakinnyi banjye ndabona byanze.
Navuga ko gukina byanze, mu mutwe ntibari bahagaze neza. Yego nibyo As Kigali ni ikipe ikomeye, ariko natwe tumaza guhura n'izindi kipe zikomeye ariko ntabwo twigeze dukina nabi muri ubu buryo. Ndabyemera twakinnye nabi ariko nanone wabonaga ko abakinnyi basa n'aho badahari."
Rwamagana City yari yakoresheje ikipe yayo ya mbere
Ruremesha yakomeje avuga ko abakinnyi bigeze guhagarika imyitozo abona ko biri mu byatumye bitwara nabi. Ati "Mu minsi ishize, abakinnyi bahagaritse imyitozo bitunguranye, gusa nanone ibintu umuntu atabashimira, kuko ukwezi kumwe ni ko batari barahembwe numva ko bitari gutuma bananirwa kwihangana ngo bakine. Kuba twarahagaritse imyitozo iminsi igera kuri 2, navuga ko ari zo ngaruka zo kuri uyu mukino."
Abafana bari mbarwa
Rwamagana City ubu iri ku mwanya wa 15 n'amanota 7 irusha amanota 2 Marine FC ndetse ikaba ifite umwenda w'ibitego 10.
Hussein yagarutse mu bafite ibitego byinshi