Kuri uyu
wa Gatanu ni bwo Amavubi yageze mu Rwanda nyuma yo kuva gutsinda Cape Verde
ibitego 2-1 mu mukino wo ku munsi wa Kabiri wo mu itsinda K mu gushaka itike
y’igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.
Nyuma yo
kuhagera yakiriwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire kuri Kigali
Convention Center mu kubashimira uko bitwaye no kuganira nabo.
Kapiteni
w’Ikipe y’Igihugu, Bizimana Djihad na rutahizamu Joy-Lance Mickels ni bo bavuze
mu izina ry’abakinnyi aho bagaragaje ibibazo bitandukanye birimo amafaranga
y’ibirarane baberewemo ndetse n’ingendo zivunanye bakora mu ngendo z’indege.
Ku bijyanye n’iki kibazo cy’ingendo, Minisitiri Nelly Mukazayire yavuze ko ku mukino wa Mali bazakinira i Bamako hagiye gushakwa uko bazagenda n’indege yihariye.
Iyi ndege izabagezayo ndetse ibagarure nyuma y’umukino dore ko
bazaba bafitanye imikino ibiri n’iki gihugu banganya amanota atandatu mu
Itsinda K.
Ku kibazo cy’ibirarane ku duhimbazamusyi batahawe, n’andi mafaranga, yavuze ko
nabyo bigomba gushakirwa umuti.
Amavubi ari ku mwanya wa mbere mu itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 nyuma yo gutsinda Liberia na Cape Verde.
Minisitiri wa Siporo yemereye Amavubi ko ku mukino na Mali bazagenda n'indege yihariye
