Abakinnyi b’Amavubi bemerewe kuzagenda mu ndege yihariye ku mukino bafitanye na Mali

Imikino - 03/10/2026 10:15 AM
Share:

Umwanditsi:

Abakinnyi b’Amavubi bemerewe kuzagenda mu ndege yihariye ku mukino bafitanye na Mali

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, bemerewe kuzagenda n’indege yihariye ku mukino na Mali mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Amavubi yageze mu Rwanda nyuma yo kuva gutsinda Cape Verde ibitego 2-1 mu mukino wo ku munsi wa Kabiri wo mu itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.

Nyuma yo kuhagera yakiriwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire kuri Kigali Convention Center mu kubashimira uko bitwaye no kuganira nabo. 

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Bizimana Djihad na rutahizamu Joy-Lance Mickels ni bo bavuze mu izina ry’abakinnyi aho bagaragaje ibibazo bitandukanye birimo amafaranga y’ibirarane baberewemo ndetse n’ingendo zivunanye bakora mu ngendo z’indege.

Ku bijyanye n’iki kibazo cy’ingendo, Minisitiri Nelly Mukazayire yavuze ko ku mukino wa Mali bazakinira i Bamako hagiye gushakwa uko bazagenda n’indege yihariye.

Iyi ndege izabagezayo ndetse ibagarure  nyuma y’umukino dore ko bazaba bafitanye imikino ibiri n’iki gihugu banganya amanota atandatu mu Itsinda K.

Ku kibazo cy’ibirarane ku duhimbazamusyi batahawe, n’andi mafaranga, yavuze ko nabyo bigomba gushakirwa umuti.

Amavubi ari ku mwanya wa mbere mu itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 nyuma yo gutsinda Liberia na Cape Verde.

Minisitiri wa Siporo yemereye Amavubi ko ku mukino na Mali bazagenda n'indege yihariye 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...