Ku wa Gatandatu saa Kumi n'Ebyiri n’iminota 30
muri Stade Amahoro ni bwo Rayon Sports izacakirana na mukeba wayo, APR FC ku mukino
wa Super Cup ya 2025. Murera igiye kujya muri uyu mukino nyuma y’uko
isinyishije abakinnyi 6 bashya. Abakinnyi bazakina uyu mukino ni abafite
ibyangombwa bibemerera kuba abakinnyi
b’aya makipe yombi.
Muri aba bakinnyi bashya Rayon Sports
yasinyishije, Faustin Likau Kitoko ‘Pizzaro ukomoka muri Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo na Ben Aziz Dao ukomoka muri Burukina Faso, ni bo bamaze
kubona ibi byangombwa
(International Transfer Certificate).
Abandi bane ari bo Kwizera Olivier, Ramazani Tshimanga
Tshilembi, Yannick Bangala Litombo na Bienvenu Joachim Vignnou nabo basabwe ibi byangombwa ariko ntibiraboneka.
Rayon Sports irimo irashakira aba bakinnnyi
ibyangombwa mu gihe irimo iranatandukana n’abandi dore ko kugeza ubu imaze
gutandukana na Harerimana Abdelaziz. Ni mu gihe Niyonzima Olivier Sefu na
Musore Prince nabo bari mu nzira yo muri iyi kipe.

Faustin Likau Kitoko ‘Pizzaro' yemerewe kuzakina na APR FC

Ben Aziz Dao yemerewe kuzakina Super Cup ya 2025
