Abakinnyi b’Abanyaziya bahungishijwe nyuma y’imvura nyinshi yateje imyuzure mu Buyapani

Imikino - 09/09/2026 2:04 PM
Share:

Umwanditsi:

Abakinnyi b’Abanyaziya bahungishijwe nyuma y’imvura nyinshi yateje imyuzure mu Buyapani

Abakinnyi n’abakozi babarirwa mu magana bazitabira imikino ya Asian Games 2026 iri kubera mu Buyapani, bahungishijwe igitaraganya nyuma y’imvura nyinshi idasanzwe yateje imyuzure mu mujyi wa Nagoya.

Imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Nagoya kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026, yatumye abakinnyi bagera kuri 400 n’abakozi bahungishwa by’agateganyo n'abakozi b'urwego rwo kubarinda imyuzure.

‎Abayobozi bo mu mujyi wa Nagoya bavuze ko mu isaha imwe honyine haguye imvura ingana na milimetero 104 hafi santimetero 10, ibintu byatumye hashyirwaho itegeko ryo kwimuka ku baturage bo mu bice bimwe na bimwe by’umujyi.

‎Abakinnyi bari bacumbikiwe mu gace ka Garden Pier, aho bamwe bacumbikiwe mu nyubako z’agateganyo zakozwe mu bikoresho byahoze ari kontineri zitwarwamo imizigo. Basabwe kuva aho bari bacumbitse bakajya ahantu hirengeye kugira ngo birinde ingaruka z’imyuzure.

‎Gusa nyuma y’amasaha agera kuri abiri iryo tegeko ryo kwimuka ryakuweho abakinnyi basubira aho bacumbitse. Nubwo umuyobozi w’Umujyi wa Nagoya, Ichiro Hirosawa yavuze ko nta mukinnyi cyangwa umukozi wagize ikibazo gikomeye.

‎Ati: “Abakinnyi ntacyo babaye. Ntabwo duhangayikishijwe n’imiterere y’ibibuga, kandi twizera ko nta kibazo kizabuza Asian Games gukomeza nk’uko byateganyijwe.”

‎Asian Games izatangira ku mugaragaro ku wa 19 Nzeri 2026, ubwo hazaba umuhango wo gufungura imikino. Icyakora, imikino imwe izatangira mbere y’uwo muhango, aho irushanwa rya Basketball riteganyijwe gutangira ku wa Kane.

‎Amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ryo mu Buyapani avuga ko abantu bagera ku 3,500 bagiye mu bigo byagenewe kwakirirwamo abimuwe mu ngo zabo. ‎Ndetse abayobozi bavuga ko abakinnyi n’abakozi bari bacumbikiwe mu nyubako z’agateganyo bagera kuri 400 bimuriwe ahantu hirengeye mu gihe imvura yari nyinshi.

‎Iyi mikino kandi muri uyu mwaka izahuza abakinnyi n’abayobozi barenga 17,000, umubare urenze uw’abitabira imikino Olempike. Bitandukanye cyane iyi mikino nta mudugudu wihariye w’abakinnyi ifite. Abategura bahisemo gukoresha hoteli, ubwato bunini ndetse n’inyubako z’agateganyo zakozwe mu bikoresho bya kontineri mu kwakira abakinnyi.

‎Nubwo imvura nyinshi yateje ibibazo bimwe na bimwe, abayobozi ba Nagoya bakomeje gushimangira ko nta mpamvu ihari yo guhagarika Asian Games cyangwa guhindura gahunda yayo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...