Mu Kinyarwanda hari umugani uvuga ngo nta muhanuzi iwabo. Ibi ni ko byari bimeze mu minsi yashize ku bakinnyi b’Abanyarwanda aho wasangaga badahabwa agaciro na gato ugereranyije n'agahabwa abanyamahanga.
Ibi byajyanaga n’ibiganiro abayobozi b’amakipe bagirana nabo mu gusinya amasezerano n’amafaranga bahabwa. Ibi ariko kuri iyi nshuro si ko bimeze kuko abakinnyi b’abanyarwanda nabo bamaze kwisobanukirwa no kumenya agaciro kabo.
Ntibatinya kuvuga ko n’ubundi abanyamahanga baza bahembwa amafaranga menshi ariko n’ubundi ugasanga hari abadatanga umusaruro ndetse bakanabicaza ku ntebe y’abasimbura.
Mu ikipe ya APR FC hari abakinnyi bane b’abanyarwanda basoje amasezerano kandi yifuzaga ko yayabongerera gusa bikomeje kugorana. Abo ni Ruboneka Jean Bosco, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu na Niyigena Clement.
Amakuru avuga ko Ruboneka Jean Bosco, Niyomugabo Claude na Nshimiyimana Yunusu barimo barasaba APR FC guhera kuri Miliyoni 100 Frw kuzamura kuri buri umwe kugira ngo bongere amasezerano.
Ni nyuma y’uko ubwo baherukaga kuyongera mu myaka itatu iheruka uwari wahawe menshi ari Miliyoni 40 Frw.
Ku bijyanye n’umushahara barasaba nibura guhera kuri Miliyoni 5 Frw kuzamura buri kwezi. Ni mu gihe uwahembwaga menshi yari Miliyoni 1 Frw ku masezerano basoje.
Nubwo aba bakinnyi barimo barasaba aya mafaranga ariko kuri Niyigena Clement we ntabwo bizakunda ko ayongera dore ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Cleopatra Ceramica yo mu Misiri.
Bisa nk'aho ari we mukinnyi w’Umunyarwanda ukina muri shampiyona y’u Rwanda wasobanukiwe agaciro ke mbere dore ko mu masezerano asoje yahembwaga arenga Miliyoni 5 Frw ndetse akaba yari yahawe na Miliyoni 40 Frw kugira ngo yongere imyaka ibiri.
Usibye ibi kandi kuba abakinnyi b’Abanyarwanda barabaye imari ishyushye byerekanwa n’uburyo amakipe arwanira abahari ku isoko.
Kugeza ubu Abanyarwanda Rayon Sports imaze gutangaza ko yasinyishije ni Mugisha Didier wakiniraga AS Kigali, Nkundimana Fabio wakiniraga Marine FC, Nisingizwe Christian wakiniraga Mukura VS na Nshuti Didier wa Gorilla FC.
Bivugwa ko kandi yanamaze kumvikana na Muhoza Daniel wakiniraga Etoile de l’Est na Hakizimana Zubeli na Iradukunda Elia Tatou ba Mukura VS. Aba bakinnyi ntibavugwaho rumwe mu bijyanye n’ubushobozi bwabo ndetse n’urwego rwa Rayon Sports, gusa nanone iyo ushatse abandi bari hejuru yabo ku myanya yabo bashoboka urababura.

APR FC irimo irarwana no kongerera amasezerano Nshimiyimana Yunusu gusa yayiciye amafaranga menshi

Ruboneka Jean Bosco usoje amasezerano muri APR FC yayisabye ari hejuru ya Miliyoni 100 FRw ngo ayongere

Niyomugabo Claude usanzwe ari kapiteni wa APR FC ariko akaba asoje amasezerano yayisabye Miliyoni 100 Frw ngo ayongere
