Iyi kipe yagombaga gukina umukino wayo n’ikipe ya Real Sociedad, yari yabatsinze ibitego 3-1 mu mukino ubanza, mu cyumweru cyashize.
Kapiteni w’iyi kipe, nyuma y’umukino yatangarije abanyamakuru, ko bihanganye bihagije, ariko bakabona abayobozi b’ikipe y abo ntacyo babikoraho, bahita bahitamo kuba bafata icyemezo cyo kudakina umukino wo kwishyura.
Umupira watangiye, ikipe ya Real Sociedad itangira guhererekanya umupira, ariko aho kugirango abakinnyi ba Satander bashake uko bakwaka umupira, bahise bajye hamwe mu kibuga hagati, bafata ku ntugu, ari na ko abatoza ndetse n’abakinnyi b’abasimbura babigenzaga uko, maze abafana b’iyi kipe babakomera amashyi cyane.
Rutahizamo wa Racing, Mariano Sanz ati,“ Twabashije kureka gukora ikintu dukunda kurusha ibindi mu buzima, Gukina umupira. Twashakaga gukina cyane, ariko ntago twari gukomeza kubemerera guhonyonga uburenganzira bwacu. Ni igisebo kurangiza umupira gutya, ariko byari ngombwa ko bisobanuka, bikajya ahagaragara.”
Umutoza wa Sociedad Jagoba Mondragon,yatangarije abanyamakuru bari ku kibuga Campos de Sport de El Sardinero cya Racing, ko yishimiye kugera muri 1 cya 2, aho agomba kuzacakirana na FC Barcelona, gusa atangaza na none, ko uyu atari umunsi wo kwishima, kuko ababajwe cyane n’ibihe ikipe ya Racing Santander irimo, ngo kuko mbere yuko umukino utangira umutoza Paco Fernandez wa Racing yamubwiye uko bimeze, ni cyo bari bukore, yumva arababaye cyane.
Abakunzi b’iyi kipe, bagumye ku kibuga mu gihe cyingana n’isaha, baririmba, ndetse banavuga ko bishimiye ibyo abakinnyi babo bakoze.
Mu ntangiriro z’icyumweru, nyuma yuko umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abakinnyi mu gihugu cya Espagne, Association of Spanish Footballers (AFE) Luis Rubiales yahuraga n’abakinnyi ba Santander, yatangaje ko bamubwiye ko batazakina igihe cyose, ubuyobozi bw’iyi kipe bukomeje kuyobora nabi iyi kipe, bateguye.
Luis Rubiales yatangaje ko bashyigikiye cyane aba bakinnyi, kandi ko bifatanyije na bo, mu bihe bikomeye bari gucamo.
Umuzamu wa Liverpool ubu watijwe mu ikipe ya Napoli, Pepe Reina ukomoka muri Espagne n’umwe muri benshi batangaje ko bifatanyije n’abakinnyi ba Santander, kuko ibihe barimo bitoroshye, akaba azi neza ko kwanga gukina umukino wa 1 cya 4 w’igikombe cy’umwami, bisaba kwihangana gukomeye.
Iyi kipe izafatirwa ibihano bikomeye, birimo ko nk’umwaka utaha itazemererwa kwitabira imikino ya Copa Der Rei, ndetse hakaba hashobora no kwiyongeraho gucibwa amafaranga, ibi byose bikaba ibibazo byiyongera ku bindi, iyi kipe irimo.
Santander iri ku mwanya wa 1 mu kiciro cya 2, ikaba yari yabashije gusezerera amakipe 2 mu gikombe cy’umwami, akina mu kiciro cya mbere, gusa byarangiye yanze gukina.
Kugeza ubu ntiharamenyekena nib a iyi kipe izakina umukino wa shampiyona, igomba guhuramo na Cultural Leonesa ku cyumweru.
Jean Luc Imfurayacu