Abakinnyi ba Nigeria iri muri ¼ cy’igikombe cya Afurika banze gukora imyitozo

Imikino - 08/01/2026 7:18 AM
Share:

Umwanditsi:

Abakinnyi ba Nigeria iri muri ¼ cy’igikombe cya Afurika banze gukora imyitozo

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Nigeria iri muri ¼ cy’igikombe cya Afurika cya 2025 banze gukora imyitozo kubera amafaranga y'uduhimbamusyi baberewemo.

Nigeria iheruka kugera muri ¼ cy’iki gikombe kirimo kirabera muri Morocco nyuma yo gusezerera Mozambique muri 1/8 iyinyagiye ibitego 4-0.

Mu gihe yitegura kuzacakirana na Algeria muri ¼ ku wa Gatandatu saa Kumi n'ebyiri kuri Stade de Marrrakech, abakinnyi bayo banze gukora imyitozo.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Nigeria ntabwo bigeze bakora imyitozo ku wa Gatatu bitewe n’uko hari amafaranga y'uduhimbazamusyi batarahabwa ndetse banahagaritse kujya mu mujyi wa Marrakech ahazabera umukino.

Aba bakinnyi barishyuza uduhimbazamusyi two ku mikino batsinze ya Tanzania, Tunisia, Uganda na Mozambique muri iki gikombe cya Afurika.

Ntabwo ari ubwa mbere abakinnyi ba Nigeria banze gukora imyitozo dore ko no mu kwezi kwa 11 ko mu mwaka ushize byabayeho ubwo yiteguraga imikino ya kamarampaka yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026. Nabwo bishyuzaga uduhimbazamusyi baberewemo ndetse banasaba ko twazamurwa.

Abakinnyi ba Nigeria banze gukora imyitozo kubera amafaranga y'uduhimbazamusyi baberewemo 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...