Ku wa Mbere tariki ya 05 Mutarama 2026 ni bwo ikipe ya Manchester United
yatangaje ko yatandukanye na Ruben Amorim nyuma y’amezi 14 ari umutoza wayo.
Icyemezo cyo kumwirukana cyafashwe n’abayobozi bakuru muri Manchester United
barimo Umuyobozi Mukuru wa Siporo, Omar Berrada, n’Umuyobozi wa tekenike, Jason
Wilcox. Byari nyuma y’uko umubano hagati
ye n’ubuyobozi wangiritse bitewe n’amagambo yatangaje.
Nubwo yirukanywe, Ruben Amorim yagaragarijwe icyizere n’urukundo
n’abakinnyi, aho bamwe muri bo barimo Bruno Fernandes, Harry Maguire, Mason
Mount na Diogo Dalot bashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, bamushimira ku
buyobozi bwe, ubunyamwuga n’uburyo yitaye ku bakinnyi.
Kapiteni w’ikipe, Bruno Fernandes, yashimangiye ko
Amorim atari umutoza gusa, ahubwo yari umuntu wubahaga abakinnyi kandi ubafasha
gutera imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi, amwifuriza amahirwe masa aho
azakomereza umwuga we.
Ubuyobozi bwa Manchester United bwo bwatangaje ko
iki cyemezo cyafashwe hagamijwe gushaka icyazamura urwego rw’ikipe no kuyifasha
kongera guhatana ku rwego rwo hejuru, mu gihe hagishakishwa umutoza mushya
uzafata izi nshingano by’igihe kirekire.
Manchester United imaze guha akazi abatoza batandatu
kuva Sir Alex Ferguson yagenda muri 2013, kandi imaze gukoresha miliyoni
zirenga 50 z’amapawundi mu kwirukana abatoza.

Ruben Amorim wirukanwe na Manchester United yashimiwe n'abakinnyi yatozaga

Kapiteni wa Manchester United, Bruno Fernandez, yavuze ko Ruben Amorim atari umutoza gusa
