Abakinnyi ba Manchester United bashimiye Ruben Amorim nyuma yo kwirukanwa

Imikino - 06/01/2026 9:21 AM
Share:

Umwanditsi:

Abakinnyi ba Manchester United bashimiye Ruben Amorim nyuma yo kwirukanwa

Nyuma y’uko Manchester United ifashe icyemezo cyo kwirukana uwari umutoza wayo, Ruben Amorim, abakinnyi batandukanye b’iyi kipe bagaragaje ko bababajwe n’iki cyemezo, bamushimira ku kazi keza yakoranye na bo mu gihe bari bamaranye.

Ku wa Mbere tariki ya 05 Mutarama 2026 ni bwo ikipe ya Manchester United yatangaje ko yatandukanye na Ruben Amorim nyuma y’amezi 14 ari umutoza wayo. Icyemezo cyo kumwirukana cyafashwe n’abayobozi bakuru muri Manchester United barimo Umuyobozi Mukuru wa Siporo, Omar Berrada, n’Umuyobozi wa tekenike, Jason Wilcox. Byari nyuma y’uko umubano hagati ye n’ubuyobozi wangiritse bitewe n’amagambo yatangaje.

Nubwo yirukanywe, Ruben Amorim yagaragarijwe icyizere n’urukundo n’abakinnyi, aho bamwe muri bo barimo Bruno Fernandes, Harry Maguire, Mason Mount na Diogo Dalot bashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, bamushimira ku buyobozi bwe, ubunyamwuga n’uburyo yitaye ku bakinnyi.

Kapiteni w’ikipe, Bruno Fernandes, yashimangiye ko Amorim atari umutoza gusa, ahubwo yari umuntu wubahaga abakinnyi kandi ubafasha gutera imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi, amwifuriza amahirwe masa aho azakomereza umwuga we.

Ubuyobozi bwa Manchester United bwo bwatangaje ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe gushaka icyazamura urwego rw’ikipe no kuyifasha kongera guhatana ku rwego rwo hejuru, mu gihe hagishakishwa umutoza mushya uzafata izi nshingano  by’igihe kirekire.

Manchester United imaze guha akazi abatoza batandatu kuva Sir Alex Ferguson yagenda muri 2013, kandi imaze gukoresha miliyoni zirenga 50 z’amapawundi mu kwirukana abatoza. Ruben Amorim asize Manchester United ku mwanya wa 6 n’amanota 31.

Ruben Amorim wirukanwe na Manchester United yashimiwe n'abakinnyi yatozaga

Kapiteni wa Manchester United, Bruno Fernandez, yavuze ko Ruben Amorim atari umutoza gusa





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...