Aya mahugurwa azaba mu gihe cy’iserukiramuco rya filime rya Arusha African Film Festival riteganyijwe gutangira tariki 20 rikarangira kuri 27 Nzeli, aho muri iki cyumweru hazabamo n’ibikorwa binyuranye birimo n’amahugurwa y’abakinnyi ba filime ariyo aba bagiye kwitabira.

Willy Ndahiro, ni umwe mu bazitabira aya mahugurwa
Nk'uko byemejwe na Senga Tresor uhagarariye u Rwanda mu ihuriro rihuza abakora sinema muri aka karere rizwi nka East African Film Network, buri gihugu muri 5 bigize uyu muryango cyagiye gitoranya abakinnyi 3 bakazahura ari 15 muri aya mahugurwa.
Aha yagize ati: "ni amahugurwa ategurwa na East African Film Network, akazabera mu iserukiramuco rya filime rya Arusha, ubwo buri gihugu cyagiye gitora abakinnyi 3 bakazahurira muri aya mahugurwa y'abakinnyi mu gihe cy'iri serukiramuco."

Kayumba Vianney, umaze kumenyekana nka Manzi muri filime Amarira y'urukundo nawe ni umwe muri 3 bazitabira aya mahugurwa
Ubwo twamubazaga icyo bagendeyeho batoranya aba bakinnyi bazitabira aya mahugurwa, Tresor yagize ati: "Abakinnyi bagiye bohereza imyirondoro yabo basaba kwitabira aya mahugurwa, maze hakurikijwe ibisabwa baza gutorwa n'akanama kabishinzwe."

Liane Mutaganzwa agiye kujya mu mahugurwa y'abakinnyi ba filime, mu kwezi kwa 10 nabwo azerekeze mu Budage mu mahugurwa y'abashoramari ba filime (SOMA INKURU Y'URUGENDO RWE MU BUDAGE)
Biteganyijwe ko aba bazitabira aya mahugurwa bazagera I Arusha aho aya mahugurwa azabera kuri iki cyumweru tariki 21 bakazagaruka ku kindi cyumweru tariki 28 nyuma y’iri serukiramuco.
Mutiganda Janvier
