Abakinnyi ba FC Barcelona bashobora kutemererwa kongera kogera kuri sitade kubera amapfa

Imikino - 14/12/2023 9:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Abakinnyi ba FC Barcelona bashobora kutemererwa kongera kogera kuri sitade kubera amapfa

Abakinnyi b'ikipe ya FC Barcelona bashobora kutemererwa kongera gukoresha amazi yo muri sitade boga guhera mu kwezi kwa mbere k'umwaka utaha bitewe n'ikibazo cy'imvura.

Mu Ntara y'i Catalonia mu gihugu cya Espagne,aho ikipe ya FC Barcelona na Granada zibarizwa,hari kugwa imvura nyinshi muri iyi minsi none biteganyijwe ko guhera mu kwezi kwa Mbere izahita ibura ubundi bagahita bajya mu gihe cy'amapfa.

Kubera iki kibazo Leta y'i Catalonia yafashe umwanzuro ko amazi akoreshwa kuri sitade ya Estadio Olimpico Lluis Companys aho FC Barcelona yakirira ndetse no kuri sitade ya Estadi Municipal de Montilivi aho Granada yakirira amazi bakoresha azagabanuka.

Amazi bazajya bagenera izi sitade ni ayo kwifashisha buhira ubwatsi bwo mu kibuga no gukora amasuku naho ayo abakinnyi basanzwe bakoresha mu bwogero yo azahita ahagarikwa.

Ibi n'ikipe ya FC Barcelona ndetse na Granada bamaze kubyemera mu rwego rwo gukomeza kurinda ibidukikije.Ubwo bivuze ko abakinnyi guhera mu kwezi kwa Mbere batazongera kogera kuri sitade ibintu bishobora kuzajya bibabangamira. 


Abakinnyi ba FC Barcelona bashobora kutazongera kwemererwa kogera kuri sitade 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...